AmakuruAmakuru ashushye

Gen Muhoozi yagereranyije Maj Gen Fred Rwigema n’igihangange Che Guevara

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize ku rwego rumwe Maj Gen Fred Rwigema n’ikirangirire Che Guevara; bombi abagaragaza nk’ibyitegererezo mu guharanira impinduramatwara mu mateka y’Isi.

Hari mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ati: “Usibye Yoweri Museveni, ni nde ntwari y’impinduramatwara?”

Muhoozi yasabye abamukurikira bemera Gen Fred gukora Retweet na ho abemera Che Guevara bagakunda (gukora like) ubutumwa bwe.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akunze kuvuga imyato Fred Gisa Rwigema kubera uburyo yitangiye Uganda, cyane mu rugamba rwo kubohora Uganda rwagejeje Museveni ku butegetsi mu 1986.

Hari abadatinya kuvuga ko iyo hatabaho Maj Gen Fred Museveni atakabaye yarafashe Uganda, bijyanye no kuba hari n’ubwo yagiye arokora ubuzima bw’uriya mukuru w’igihugu cya Uganda n’umuryango we.

Ernesto Guevara we yavukiye muri Argentine mu mwaka w’1928. Yarangije amashuri mu bijyanyen’ubuvuzi (Medecine).

Akirangiza amashuri ye, Che Guevara yatangiye gukora ingendo hirya no hino ku mugabane w’Amerika y’Epfo, aho yagiye abona uburyo abaturage babayeho mu bukene, ari naho yafatiye icyemezo cy’uko agomba kurwanya ubusumbane mu bantu akoresheje impinduramatwara.

Che Guevara yari yaracengewe n’amatwara y’umuhanga Karl Marx, wigishaga kureshya kw’abantu bose hatagendewe ku mashuri cyangwa imyanya ya politiki.

Mu kuboza 1953 nibwo Che Guevara yageze mu gihugu cya Guatemala cyayoborwaga na Jacobo Arbenz utaravugaga rumwe na Leta Zunz’Ubumwe z’ Amerika kubera ibitekerezo bye bya gikumonisiti (communiste). Muri iki gihugu niho yahuriye na Hilda Gadea Acosta wari umuhanga mu bukungu, bitewe n’uko bahuzaga ibitekerezo baza no kurushinga.

Hilda Gadea Acosta yafashije Che Guevara kumenyana na benshi mu bayoboke b’ishyaka ry’abasosiyalisiti rya APRA ryari ku butegetsi, ndetse ahura na bamwe mu bagize umutwe wa M26 wari warashinzwe n’umunya Cuba Fidel Castro.

Ubutegersi bwa Jacobo Arbenz bwaje guhirikwa n’inyeshyamba zibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi byatumye Che Guevara abona ko Amerika itifuruza ineza ubutegetsi bwose bugamije uburinganire bw’abantu. Byatumye kandi abona ko nta bundi buryo bwo kurwanya ubusumbane mu bantu hatifashishijwe intwaro.

Mu ntangiro z’umwaka w’1954, Che Guevara yahuye n’umunya-Cuba Raul Castro (murumuna wa Fidel Castro) wari umuyobozi w’umutwe wa M-26(Mouvement du 26) warwanyaga ubutegetsi bw’igitugu muri Cuba buyobowe na Fulgencio Baptista.

Nyuma y’ibyumweru bike, Che yabashije kwibonanira imbona nkubone na Fidel Castro wari ukiva mu buroko, mu kiganiro cy’ijoro ryose bagiranye, Che Guevara yakunze ibitekerezo by’impinduramatwara bya Castro yiyemeza gufatanya nawe mu kubohora Cuba.

Nubwo yahise ahabwa inshingano zo kuba umuganga w’abarwanyi ba M-26, Che Guevara nawe yakurikiye imyitozo ya gisirikare, ndetse Col Alberto Bayo wabatozaga yavuze ko Che ari we witwaye neza mu batojwe bose.

Che Guevara ni umwe mu basirikare 82 bafashe ubwato batera Cuba, gusa bahuye n’insangane bakigerayo kuko barashweho bikomeye n’ingabo za Baptista harokoka abantu 20 gusa. Mu nyandiko ze Che avuga ko ariho yataye agakapu ke k’ubuganga afata amasasu, kuva ubwo aba abaye umurwanyi.

Muri 20 barokotse, 12 nibo bakomeje umugambi wo kubohora Cuba, barimo na Che Guvara. Aba nibo bongeye kwisuganya mu misozi ya Sierra Maestra bayobowe na Fidel Casto.

Mu ntambara yo kubohoza Cuba, Che yagiye azamurwa mu ntera na Fidel Castro kugeza ubwo abaye umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M-26.

Mu myitwarire ye yaranzwe ahanini no gutoza ikinyabupfura abasirikare, kwigisha gusoma no kwandika abashya, gushinga amavuriro mu duce babaga bafashe ndetse no kugirira impuhwe abasirikare ba Leta yabaga yafashe, dore ko hari n’igihe yabivuriraga ubwe. Gusa na none ntiyihanganiraga amakosa y’ubugambanyi n’ibyaha by’intambara, ibi bigatuma agira igitinyiro mu bo ayobora.

Nubwo yari afite uburwayi bukomeye mu myanya y’ubuhumekero(Asma), Che Guevara yakomeje kugaragaza kwihangana no kudatezuka muri uru rugamba.

Che Guevara afatwa nk’umwe mu bahanga mu kuyobora intambara z’ishyamba (Guérilla). Ubuhanga bwe bwagaragariye by’umwihariko mu gitero cya Santa Clara, aho ingabo yari ayoboye zitarenze 100 zafashe gari ya moshi yuzuye intwaro za Leta, ndetse bafata uyu mujyi, ibi ari nabyo byabaye urufunguzo rw’intsinzi y’ingabo za M-26.

Uyu mugabo kandi azwiho kuba yararwanye intambara mu bihugu bya Congo, Bolivia n’ahandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger