AmakuruAmakuru ashushye

Gen Muganga yasubije abavuga ko umutoza Adil atunze icya ngombwa cy’ubutaka

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasubije abibaza ku byangombwa by’umutoza Mohammed Adil Erradi, avuga ko nka APR FC banyuzwe na byo.

Ni nyuma y’uko hari benshi bamaze igihe bibaza ku mpamyabushobozi y’umutoza Adil utemerewe gutoza imikino ya CAF Champions league kubera ko license ya UEFA Advanced Diploma iri mu zitemewe muri iriya mikino.

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakunze gucakarira ku mutoza Adil bavuga ko impamyabumenyi afite nta ho itandukaniye n’icyangombwa cy’ubutaka.

Gen Muganga aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC iheruka kugwamo miswi na Etoile du Sahel igitego 1-1, yavuze ko ikibazo Adil afite agisangiye n’abandi batoza batandukanye.

Ati: “Twebwe umutoza wacu uretse kuba afite n’impapuro, ikibazo afite ni nk’icyo umutoza wa Simba afite wahoze atoza Rayon hano [Didier Gomes da Rosa], ni nk’icyo umutoza w’aho twagurishije Imanishimwe [muri FAR Rabat] afite. Bafite ibya ngombwa byabo byo ku mugabane w’u Burayi, Afurika natwe dufite ibyacu, kuba rero batarabihuza ntibyambura umutoza impapuro afite. Izo afite twe twumva zihagije muri APR.”

Afande Muganga yavuze ko kuba Adil yarafashije APR FC gutwara ibikombe bya shampiyona ebyiri idatsinzwe ngo birahagije, bityo ko n’iyo yaba nta cyangombwa na kimwe afite, ikipe yamugumana.

Ati: “N’iyo yaba adafite na gake, namugumana kurusha kugumana ufite impapuro.”

Magingo aya APR FC iri gutozwa n’umutoza wungirije, gusa umuyobozi wayo avuga ko ntacyo bitwaye kuko inama umutoza mukuru aba yatanze zitanga umusaruro.

Ati: “Kugeza ubu n’iyo yajya yigisha ariko ntatoze, icyo dukeneye ni intsinzi, abandi noneho bagatoza umukino w’intsinzi dushaka.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger