Gen Muganga yasabye APR FC kuzapfunyikira  Etoile du Sahel ibitego byinshi

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Muganga Mubarakh, yasabye abakinnyi ba APR FC gukomeza kwitegura neza Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia ubundi bakazayitsinda byinshi.

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo APR FC igomba kwakira Etoile du Sahel, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, ku wa Gatatu APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga uriya mukino uzaberaho, ari na ho yasuriwe na Gen Muganga usanzwe ari Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka.

Umuyobozi wa APR FC mu butumwa yahaye abakinnyi bayo, yavuze ko abizeyeho intsinzi abasaba kuzatsinda byinshi Etoile du Sahel.

Ati: “Iminsi yagiye ngo dukine umukino ubanza hano iwacu, intsinzi itangirira mu rugo ni yo mpamvu tubitezeho ko intsinzi izaboneka kuwa Gatandatu.”

Yakomeje agira ati: “Mukore ibyanyu mu kibuga mutsinde byinshi, nk’ubuyobozi tubafitiye byinshi tubateganyiriza ariko namwe mufite ibyo muduhishiye, iyo n’intsinzi kandi y’ibitego byinshi. Imyitozo umutoza Adil ari kubaha ni myiza kandi itanga icyizere ibindi tubiharire ikibuga ariko icyo turi gutekereza twese n’intsinzi ya hano mu rugo ndetse no mu mahanga.”

Etoile Sportive du Sahel igomba gukina na APR FC kuri ubu iri i Kigali, nyuma yo kuhagera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira muri CAF Champions league mu myaka 10 ishize ubwo APR FC yasezererwaga ku bitego 3-2.

Comments

comments