AmakuruImikino

Gen Mubarakh Muganga yannyeze Rayon Sports n’andi makipe akinisha abanyamahanga

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yishongoye ku kipe ya Rayon Sports ndetse no ku yandi makipe akinisha abanyamahanga, avuga ko bibaye byiza yakongererwa umubare w’abo bakinnyi bakava kuri batanu ukagera kuri barindwi cyangwa 11.

Gen Muganga yabigarutseho nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1, bituma yuzuza imikino 40 yikurikiranya idatsinzwe muri shampiyona.

Umuyobozi wa APR FC aganira n’urubuga rwayo, yashimiye Rayon Sports kuba yemeye noneho ko APR yayitsinze ibikwiriye.

Ati: “Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe ku mugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penaliti yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.”

Gen Muganga yavuze ko kuba APR FC yaratsinze Rayon Sports ikoresheje abakinnyi b’Abanyarwanda ari ikimenyetso cy’uko abakinnyi b’Abanyarwanda bashoboye.

Ati: “N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana k’umukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije Abanyamahanga babo 05 babahashyi ariko ntibitubuza kubatsinda.”

Afande Muganga asa n’unnyega abayobozi b’andi makipe, yabasabye guha amahirwe abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati: “Ku bayobozi bagenzi bacu b’ikipe zindi, Abanyarwanda barashoboye nimubahe amahirwe. Ariko aka wa mugani ntemera cyane ngo ‘nyamwanga kumva nti yanze kubona’ kubifuriza gukomeza gukinisha abo bahashyi ndabasabira kongererwa umubare wabo ukava kuri batanu bakaba barindwi cyangwa 11 kugira ngo abasore bacu bajye babona aho bipimira.”

Yunzemo ko ibitangwa kuri bariya biyambazwa bihawe abakinnyi bo mu Rwanda bakora byiza kurushaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger