AmakuruImikino

Gasogi United yakandagiye kuri feri za APR FC, Kiyovu Sports ihindura AS Kigali urwego rwo kuzamukiraho

Ikipe ya APR FC yongeye guhagamwa na Gasogi United, umukino ugera ku munota wa nyuma zinganya ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona.

Nk’uko byagenze mu mukino uheruka kubahuza, Gasogi United yongeye guhagama APR FC,iyitesha gukomeza kuyobora shampiyona.

Mu wundi mukino wari utegerejwe,Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Erissa Ssekisambu ku munota wa 67 w’umukino.

Ikipe y’Ingabo iyoboye urutonde n’amanota 53 izigamye ibitego 22 mu gihe Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, na yo yagize amanota 53 izigamye ibitego 14.

Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsindiye Rwamagana City i Ngoma ibitego 2-1 naho Gorilla FC inyagira Etincelles FC ibitego 4-1.

Kuri iki Cyumweru,Bugesera FC irakira Rayon Sports mu mukino iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isabwa gutsinda hagasigara ikinyuranyo cy’amanota ane.

Imikino yabaye:

APR FC 0-0 GASOGI UNITED
KIYOVU SPORTS 1-0 AS KIGALI
Rwamagana City 1-2 Musanze FC
Gorilla FC 4-1 Etincelles FC

Urutonde:

1. APR FC 53 Pts (22 Goals)
2. KIYOVU SPORTS 53 Pts (14 Goals)
3. RAYON SPORTS 46 Pts (-1)
4. AS KIGALI 42 Pts

Twitter
WhatsApp
FbMessenger