AmakuruPolitiki

Gari ya mushi ebyiri zagonganye abarenga 30 bahasiga ubuzima

Abantu 32 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka, aho gari ya moshi ebyiri zagonganye mu burasirazuba bw’Ubugiriki, nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubutabazi.

Gari ya moshi ivugwa ko yarimo abagenzi 350 yagonganye n’iyindi y’imizigo byahuriye hafi y’umujyi wa Larissa mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Abashinzwe ubutabazi baraye ijoro ryose bagerageza gushaka ababa bagihumeka, nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubutabazi.

Icyateye iyi mpanuka kugeza ubu ntikiramenyekana.

Iyi gari ya moshi itwara abagenzi yari ivuye mu murwa mukuru Athènes ijya mu mujyi waThessalonika kri mu burasirazuba,ubwo yagonganaga n’iyindi gari ya moshi, ihita ifatwa n’umuriro.

Umwe mu barokotse yavuze ko gari ya moshi yarimo yafashwe n’umuriro mu gihe yarimo gutembagara nyuma y’aho izi gari ya moshi zigonganye.

Ati”Twumvise uruntu rubomborana cyane”, niko Stergios Minenis yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Ati: “Yabaye amasegonda icumi y’amahano. Twakomeje ducuranguka muri iyo gari ya moshi kugeza ihagaze.Nyuma hadutse ubwoba. Insinga, umuriro.Nyine hahise haka umuriro. Igihe twarimo ducuranguka twarimo gushya. Umuriro wari i bumoso n’iburyo”.

Mu masegonda 10, 15, kari akajagari.Ari abagwa,ari imiriro, insinga ziturika, ibirahuri byamenetse, abantu bavuza induru, abantu baguye mu mitego”.

Undi mugenzi uzwi kw’izina rya Angelos Tsiamouras yabwiye ibimenyamakuru byo muri icyo gihugu ko iyi mpanuka baketse ko ari umutingito.

Kostas Agorastos,Guverineri w’intara ya Thessaly, yabwiye televiziyo ya leta ati: “Yari impanuka ikomeye.

“Ribaye ijoro ribi…biragoye kuvuga ibyabaye”.

Amashusho ya nyuma y’iyi mpanuka yerekana umwotsi mwinshi uzamuka uva mu bikontineri byatembagaye. Nibura imwe muri yo yajanjaguritse yose.

Abashinzwe kuzimya umuriro bagera kuri 150 hamwe n’amamodoka y’ubutabazi 40 yageze ahabereye iyi mpanuka, nk’uko bivugwa n’abashinzwe kuzimya umuriro

Abashinzwe ubutabazi ntiborohewe na gato kubera ubukana bw’iyi mpanuka, nk’uko umuvugizi w’igice gishinzwe kuzimya umuriro Vassilis Varthakoyiannis yabibwiye abanyamakuru.

Umwe mu bashinzwe ubutabazi, n’umunaniro mwinshi avuye mu bisigazwa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Sinigeze mbona ibintu nk’ibi mu buzima bwanjye.Nyuma y’amasaha atanu, turacyabona imirambo”.

Undi umwe mu bashinzwe ubutabazi yabwiye Televiziyo y’igihugu ERT ati: “Turi mu byago. Turimo gukuramo abantu bagikanuye, bakomeretse…hari abapfuye. Turaguma hano kugeza turangije, kugeza dutoye umuntu wa nyuma.”

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger