AmakuruPolitiki

Gakenke:Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994

Kuwa 27 Mata 2023, ibitaro by’Akarere bya Gatonde byibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, mu rwego rwo kuzirikana abishwe bazira uko bavutse no gukomeza ababuze ababo hagamijwe gukumira burundu Jenoside ndetse n’igisa nayo mu Banyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi ibi bitaro byishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 71 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu batuye mu murenge wa Mugunga.

Hashyizwe indabo ku mugezi wa Mukungwa mu rwego rwo gusubiza icyubahiro abawujugunywemo ubwo Jenoside yakorwaga.

Abafite ababo bajugunwe muri uyu mugezi bavuga ko batanyuzwe n’uburyo hubatswe kuko harangaye, bagasaba ko hazitirwa kugira ngo abahajugunwe bahabwe agaciro bakwiye ndetse n’abahafite ababo bahumurizwe.

Ndihazanyirayo Alphonsine wahaburiye abana bane n’umugabo yagize ati’:” Mu bana bane n’umugabo nabuze, umugabo wenyine niwe nashyinguye muri Buranga, abana bo barabuze bari muri Mukungwa, turifuza ko badufasha hariya hantu naho hakazitirwa ku buryo naho hagira agaciro abantu bacu bahiciwe bagasubizwa agaciro bambuwe Kandi natwe igihe tuhageze twumve dukomeye”.

Akingeneye Belta ati’:” Kuba abacu baruhukiye hariya ku mutangare hirirwa harishya amatungo ntabwo bidushimisha, hakagombye kuzitirwa bakaruhukira mu mahoro natwe tukagira icyizere cy’uko abacu basubijwe agaciro bambuwe”.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’akarere bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonné yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ugusubiza agaciro inzirakarengane zakambuwe zizira uko zaremwe no gushingira kuri ayo mateka hakubakwa ahazaza hazira amacakubiri.

Yagize ati “Iyo twibuka twunamira kandi tugasubiza agaciro inzirakarengane zakambuwe zizira uko zaremwe; bikadufasha gushingira kuri ayo mateka twubaka ejo hacu hazira amacakubiri.”

Mu kiganiro yatanze muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa IBUKA mu karere ka Gakenke Hamdoun TWAGIRIMANA yihanganishije imiryango ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anagaruka ku kamaro ko kwibuka.

“Kwibuka ni umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko bihuza abakoze Jenoside n’abayikorewe bakagaruka ku buryo yateguwe n’uko yakozwe kandi bigashingirwaho hubakwa igihugu kizira amacakubiri.Ndanashimira kandi Ibitaro bya Gatonde uruhare bigira mu komora ibikomere by’Abarokotse Jenoside ”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke NIZEYIMANA Jean Marie Vianney yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n’Abayirokotse ku ruhare bagira mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ndagira ngo muri uyu mwanya twibuka nshimire by’umwihariko Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ariko kugira ngo ibe byarateguwe bihagije. Ntabwo twakwibagirwa abacu ariko kandi ntitugomba guheranwa n’amateka. Ndashimira abarokotse uburyo batanze imbabazi kubabiciye n’uruhare bagize ngo ikiko gacaca zisozwe tubibashimiye tubikuye ku mutima.”

Yongeyeho Ati: “Ibitaro bifatwa nk’ahantu umuntu abonera ubuzima ariko ukibaza ukuntu abantu bahiciwe muri Jenoside. Ibi rero biha umukoro ukomeye urubyiruko wo kumva ayo mateka bagaheraho bafata iyambere mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko nk’uko ababuriye ababo mu mugezi wa Mukungwa bifuza ko ahari ikimenyetso ndangamateka cyaho hazitirwa ari ngombwa cyane kuko bizarushaho gutanga icyizere cy’uko basubijwe agaciro kabo.

Ati’:” Icyifuzo cyabo gifite ishingiro cyane kandi cyari cyanaganiriweho mu nama twakoze ku rwego rw’Akarere yahuje abakuriye komite za IBUKA mu mirenge igize Akarere, twagiye tuganira ku bibazo bitandukanye biri ku nzibutso, ahari ibimenyetso ndangamateka, ubwo rero twari twemeje ko nk’ubuyobozi bw’Akarere twareba uburyo twahakorera isuku, hakaba hazitirwa ariko icyo kikaba ari igikorwa cyashyirwa mu ngengo y’imari 2023_2024, kuko cyari icyemezo cy’inama”.

Depite Frank HABINEZA wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yabwiye abacyitabiriye ko ari inshingano ya buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntawe itagizeho ingaruka.

Ati: “ Nta muntu numwe utaragizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano zacu rero kwongera kugarura no kubaka ubwo bumwe binyuze mu bufatanye bwo kurwanya ingengabitekerezo yayo”

Ibitaro by’akarere bya Gatonde byubatswe mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi tariki 14 Mata 2021 bikaba bitanga serivisi ku baturage basaga ibihumbi 84 baturutse mu mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo,Muzo, Rusasa na Cyabingo.

Serivisi zitangwa n’ibi bitaro zirimo ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, Ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, ubuvuzi bw’indwara z’amaso, kuvura indwara z’abana, Ubugorozi bw’ingingo, Kwita ku buzima bwo mu mutwe, serivisi yo kubyaza, iy’inozamirire guca mu cyuma , gufasha abahuye n’ihohoterwa n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger