AmakuruPolitiki

Gakenke:Batewe inkeke n’ibagiro rifatanye n’ubwiherero ndetse n’ikimoteri cyaryo

Abahahira inyama cyangwa se akaboga mu ibagiro riherereye mu mudugudu wa Kanyamukenke, Akagari ka Mutanda,umurenge wa Cyabingo ni mu Karere ka Gakenke, hafi y’agasantere(Centre) ko muryanyirantama kazwi nka Kampala ko mu murenge wa Rwaza ni mu Karere ka Musanze bavuga ko bajejwe inkeke n’iri bagiro.

Aba baturage bavuga ko bahawe iri bagiro nk’igisubizo cyiza cyo kuzajya babonera akaboga hafi yabo, ariko bakaba bararyubatse bataritandukanyije n’ubwiherero bwaryo ndetse n’ikimoteri ryifashisha kubikamo imyanda kuko byegeranye intambwe ku y’indi.

Bamwe mu baganiriye na Teradignews.rw bavuga ko n’ubwo bahahira inyama zabagiwemo, hari ubwo bazirya bafite urwicyekwe rwo kuba bahakura uburwayi bitewe n’uko rifatanye n’ubwiherero(W.C) ndetse n’ikimoteri kandi aho hose hakaba havamo amasazi atwara imyanda.

Kabisa Simon yagize ati’:” Inyama za hano turazirya cyane kandi twaranazimenyereye,ibi ntibivuze ko tutabona ikibazo gihari ahubwo ni ukubura uko tugira kuko kurya inyama yabagiwe hafi y’ikimoteri ba W.C ni ukurenzaho, icyambere byose bikurura isazi, urumva ni uruhurirane rwo gutwara umwanda”.

Bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’inyama bakeka ko ziba zifite umwanda

Nyirakamegeri Anonciata Yagize ati’:” Njye Ndashimira abatwegereje aka kantu hano kuko gatuma tudakora urugendo runini tujya gushaka akaboga, ariko nibanarebe uko badukiza umwanda turye turushaho kubaho neza,aho kurya twororera inzoka mu nda zacu”.

Uretse kuba iri bagiro rihanye imbibi n’ubwiherero ndetse n’ikimoteri cyaryo intambwe ku y’indi, abarikorera isuku nabo basa n’abatereye iyo,basa nk’aho bamenyereye umwanda nk’uko bamwe mu baturage babigarutseho bavuga ko isuku ari iy’abanyamujyi bo ntakibazo bibateye kuko bibera mu cyaro.

Umusaza SAMVURA Joseph wagaragaje ko umwanda ntacyo umutwaye yagize ati’:” Twe tubona ntacyo bidutwaye kuko tuba twabonye icyo dushaka(inyama), umwanda wazo ntawo tubona kuko ntabwo turi ba Veterineri(Veterinary) bashinzwe gupima inyama,njye ndi umuturage reba uko nsa uku, icyo mfa ni ukumuha amafaranga nawe akampa inyama sininjira ikambere, ibindi ni ukijya mu rubanza rutandeba,nta nama nabagira yo kugira isuku nabagira yo kugira isuku kuko sinyibarusha, njye ndi umuhinzi ntabwo ndi Muganga”.

Nshimiyimana Valenci nawe yagize ati’:”Inyama za hano nzigura nk’ibisanzwe kuko hari isuku ntibarenza aha,ugereranyije ugafata isuku y’amabagiro ya hano mu cyaro nayo mu mujyi isuku ni iyi buri gahugu n’umuco wako,twe nta mboganizi dufite zo kuvuga ngo banagira habit kuko tubona hari amakaro ntakibazo, isazi nazo ntakibazo kuko umunsi barabaga ikimotero na W.C barabisukura bakazirukana(………….)”.

Ruvakunda Felecien ukuriye iri bagiro yemeye ko hari amakosa yakozwe,avuga ko n’umwanda uhari ariko agiye gukoresha imbaraga zose hamwe n’abo bafatanyije bagakosora buri kimwe kitagenda neza.

Abarikorera isuku basa n’abatereye iyo

Yagize ati’;” Nicyo muberryeho ngo mutugire inama,munadufashe kubona ibitagenda neza, ubusanzwe umuntu yoga buri munsi kandi agakosira ibitagenda neza, iki kibazo tugiye kugikemura vuba kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka, nubwo mwagaruka nyuma y’iminsi umwe cyangwa ibiri muzasanga byakemutse”.

Meya w’akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney,yagaragaje ko isuku ariyo ikwiye kuba hejuru ya byose kuko ituma ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bwiza,anemeza ko bagiye guhagurukira amabagiro afite umwanda n’ubwo bari basanzwe bafite ingamba zo kubikurikirana.

Yagize ati’:” Isuku tugomba kuyumvamo ikintu kiremereye kuko ituma ubuzima bw’abaturage bukomeza kuba bwiza,by’umwihariko ahantu haba hacururizwa inyama,abantu baba bagomba kwitwararika tukana tubabwira ko bakwiye kunoza isuku”.

Meya yakomeje avuga ko hari amwe mu mabagiro atujuje ibisabwa bamaze gufunga ngo abanze abitunganye, anemeza ko n’andi bagiye gukomeza kuyakurikurana

Yagize ati’:”Mugihe cyashize hari ayo twafunze,tubabwira ko bakwiye kunoza isuku,bashyiramo amakaro,hari n’ayo twashyize ku rwego rwo kugira imashini,abo nabo rero tugiye kubakurikirana by’umwihariko babyiteho mbere y’uko biha intego y’imikorere yabo, bite ku isuku yaho bakorera ndetse nabo ubwabo ibagaragareho”.

Ubwiherero bufatanye n’inzu ibagirwamo, abagura inyama bavuga ko amasazi biyorohera kugera ku nyama
Kuva ku ibagiro ujya ku kimoteri ni intambwe we gusa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger