Amakuru

Gakenke: Habereye impanuka ikomeye ya Fuso na Coaster (Amafoto)

Mu Karere ka Gakenke ahazwi nka Buranga mu Murenge wa Nemba habereye impanuka ya Fuso yagonganye na Coaster abantu babiri bahasiga ubuzima, 20 barimo babiri bakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 21 Ugushyingo 2022 itewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAE383L, yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.

Iyi fuso yari ipakiye ibitunguru yataye umukono yagenderagamo, igonga imodoka ya Coaster ifite plaque RAC832X, ya company ya Virunga Express, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze ikaba yari itwaye abagenzi 22.

Ako kanya ikimara kuba, abantu babiri barimo umushoferi wari utwaye Fuso ndetse n’umwe mu bagenzi bari muri Coaster bombi bahise bahasiga ubuzima.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yemeje iby’iyi mpanuka agira ati: “Nibyo koko yabaye. Abantu babiri bahise bapfa ako kanya, hanakomereka cyane abandi babiri, mu gihe abagera kuri 18 bo bakomeretse byoroheje”.

SP Alex Ndayisenga akomeza agira ati: “Abatwara ibinyabiziga turabakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda amakosa yose yateza impanuka nk’uburangare, kuvugira kuri telephone cg kutaringaniza umuvuduko, kandi bakagenzura ko ikinyabiziga gifite ubuziranenge bwuzuye mbere yo kujya mu muhanda”.

Muri ibi bihe by’imvura abatwara ibinyabiziga ngo baributswa kwitwararika hirindwa impanuka yose yaterwa n’ikirere, y’umuhanda n’ikinyabiziga ubwacyo. Abagenzi na bo bafite inshingano zo guhwitura umushoferi mu gihe imyitwarire ye babona yateza impanuka ndetse bakamenyesha Polisi, nk’uko SP Alex Ndayisenga akomeza abivuga.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba ndetse n’imirambo y’abahitanwe n’iyi mpanuka, kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Abantu babiri nibo bahise bahasiga ubuzima
Fuso yagongajye na Coaster
Twitter
WhatsApp
FbMessenger