Amakuru ashushyeImikino

Gacinya Dennis akatiwe n’urukiko ubu agiye kuburana afunzwe

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko rwiyemezamirimo Gacinya Chance Dennis aburana afunze by’agateganyo iminsi 30 nubwo yari yasabye ko yaburana ari hanze.

Ni umwanzuro urukiko rwasomye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2018. Ubwo yakatirwaga, Gacinya usanzwe ari na Visi Perezida wa Rayon Sports ntiyari mu rukiko. Kuya 19 Ukuboza 2017 nibwo Gacinya Dennis yatawe muri yombi.

Arashinjwa kubeshya uwo bagiranye amasezerano mu masezerano yari yagiranye n’Akarere ka Rusizi .Kwandika no gukoresha impapuro mpimbano cyangwa zihinduwe.

Amapoto y’amashanyarazi yagombaga gushyiraho, yashyizeho angana na 87%, amatara yayo yaka ku kigero cya 50.42%

Hari miliyoni zisaga 242 (242.120.600 FRW ) atagombaga kwishyuza
Gacinya yari yaburanye asaba ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko umwirondoro we uzwi kandi akaba akeneye kujya kwita no ku muryango we aho yavugaga ko ariwe utunze umuryango.

Gacinya Denis ibyaha akurikiranweho ntaho bihuriye no kuba ari umuyobozi muri Rayon Sports kuko we akurikiranweho ibyaha bye bwite, nkuko ubugenzacyaha bubitangaza, akurikiranweho ibijyanye n’amasoko yahawe n’uturere twa Rusizi na Gatsibo. Aya masoko yari ayo gushyira amatara ku mihanda imwe n’imwe igize akarere ka Rusizi no gukwirakwiza amashyanyarazi mu mago yabaturage. Gacinya Denis rero arashinjwa ko yaba yarakoresheje amafaranga menshi atangana n’ibikorwa yakoze.

Gacinya Denis yagiye mu maboko ya Polisi ishami ry’ubugenzacyaha nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukurikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Gacinya uhagarariye ikompanyi yitwa MICON, amafaranga abazwa ni  nk’aho akarere karamwishyuye miliyoni 495 nyamara igenagaciro ry’imirimo yari yakoze ryaragaragaje ko ikwiye miliyoni 253Frw.

Ibijyanye n’akarere ka Gatsibo ko, Gacinya n’ Ikompanyu ye bavugwaho kwishyurwa amafaranga y’umurengera kuko hari aho ipoto imwe yayishyurwaga miliyoni 2,6 Frw, naho cash power imwe akayishyurwa miliyoni 3,8 Frw kandi mu byukuri bidakwiye.

Ubushinjacyaha bwasabye ko yaburana afunze kugira ngo atazajya gusibanganya ibimenyetso kandi ngo bukeneye igihe gihagije cyo gukora iperereza.

Kuko ibyaha ashinjwa bishobora guhanishwa igihano kigera ku myaka 2, Urukiko rwategerse ko afungwa by’agateganyo agafungwa iminsi 30 kugeza ubu agomba  Kujurira uyu mwanzuro w’urukiko  mu minsi itarenze 5.

Gacinya Denis abaye umuntu wa gatatu ufunzwe anasanzwe afite imirimo muri rayon Sports nyuma ya Olivier Karekezi wanamaze igihe kirekire mu maboko y’ubugenzacyaha ndetse Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bakinira Rayon Sports bo bamaze amasaha make babazwa n’ubugenzacyaha ku byaha byaregwaga umutoza wabo Karekezi Olivier.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 19 ugushyingo nibwo nanone abakinnyi babiri ba Rayonsport, Yannick Mukunzi na Rutanga Eric bari bafashwe kugirango bafashe ubugenzacyaha mu iperereza ry’ibanze ku byaha  Olivier Karekezi  akekwaho , ariko ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba  bararekuwe barataha.

Inkuru bijyanye:

https://teradignews.rw/2017/12/20/icyo-umuyobozi-wungirije-muri-rayon-sports-afungiwe-cyamenyekanye/

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger