AmakuruAmakuru ashushye

France yemeye gufasha DR Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yemereye inkunga ya gisirikare Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida Emmanuel Macron yavuz eko “Ubufaransa buri uko bwakabaye ku ruhande rwa Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu gihugu”.

Macron yongeyeho ko imwe muri iyo mitwe ifitanye isano n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS). Ndetseko Iyo nkunga izaba iri “mu rwego rwa gisirikare” kandi harimo n’ibijyanye n'”ubutasi”, gusa ntabindi yashatse kurenza kuri aya amakuru .

Perezida Tshsekedi we yagize ati “Nishimiye kubona u Bufaransa bugarutse muri iki kibazo ngo gikemuke, ndifuza kubona u Bufaransa bwongera kugaragara muri Afurika kandi iyo inshuti ifite ibibazo irafashwa.”

Perezida Macron yavuze ko yifuza kuzasura RDC mu 2020 nyuma y’inama izahuza u Bufaransa na Afurika, izabera mu Mujyi wa Bordeaux muri Kamena.

Muri uyu mwaka, igisirikare cya DR Congo cyatangije ibikobwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Macron yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi uri mu Bufaransa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger