AmakuruAmakuru ashushye

France: Umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wasohotse mu igazeti ya leta

Tariki ya 07 Mata mu gihugu cy’Ubufaransa yagizwe umunsi wahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba byasohotse mu iteka rya Perezida wa Repububulika.

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Philippe niwe washyizeho umukono kuri iri teka rivuga ko umuhango wo kwibuka uzajya utegurwa ku rwego rw’umurwa mukuru wa France i Paris mu gihe ku rwego rwa Prefecture zemerewe gutegura uyu muhango ku busabe bwa prefet.

Abanyarwanda ubwo bari bagiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yatangaje ko yifuza ko tariki ya 07 Mata iba umunsi wo kwibuka Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron kandi yohereje itsinda ry’abadepite baje bamuhagarariye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’Ubufaransa akaba anafite inkomoko mu Rwanda, Hervé Berville ni we waje ayoboye ririya tsinda, yabwiye Itangazamakuru ko abona perezida Macron afite ubushake mu gukosora amakosa igihugu cye cyakoze.

Perezida Emmanuel Macron mu kwezi gushize yashyizeho itsinda ry’inzobere rishinzwe gucukumbura uruhare kiriya gihugu cyaba cyaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 08 Mata, yavuze ko ku buyobozi bwa Emmanuel Macron umubano w’ibihugu byombi wagize indi sura nziza, kuko afite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati yabyo.

Kuba igihugu cy’Ubufaransa cyemeye kujya cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima mu gihe cy’iminsi ijana gusa. Ni ikimenyetso ko bwemeye guharanira umubano mwiza n’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger