AmakuruAmakuru ashushye

France: Ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana Juvénal bwateshejwe agaciro burundu

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubujurire bw’umuryango w’uwari Perezida w’u Rwanda Habarimana Juvénal, watanze ikirego usaba ko iperereza ryasubukurwa ku ihanurwa ry’indege yari imutwaye hamwe na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira taliki ya 6 Mata 1994.

Gutesha agaciro icyo kirego ni umwanzuro wafashwe n’inzego z’ubutabera mu Bufaransa mu bihe bitandukanye nyuma y’umwaka wa 2018, ubwo iperereza ryari rimaze hafi imyaka 20 ryahagarikwaga.

Umwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza uragira uti: “Nyuma yo kugaragarizwa ibihamya bifatika kandi bitavuguruzanya, twanzuye ko amakuru yatanzwe yuzuye ku kuba nta bimenyetso bifatika bishinja abaregwa gukora ibyaha cyangwa ibindi byaha ibyo ari byo byose.”

Mu mwaka wa 2020 na bwo Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwongeye gutesha agaciro ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira.

Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rimaze imyaka 23, ryatangijwe mu 1997 ubwo umwe mu bagize umuryango w’Umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris.

Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière ari na we waje kwitirirwa icyo kirego kugeza ubu (Bruguière Case).

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa ari na rwo rwego rurenze izindi mu Bufaransa rwafashe umwanzuro wo guhagarika iryo perereza burundu cyane ko ikirego cyitiriwe Bruguière cyabaye intaza ku butabera bunoze.

Umunyamategeko Gasana Richard yavuze ko gutesha agaciro ubwo bujurire byasubije icyubahiro ubutabera bw’u Bufaransa cyari cyaramaze gutwarwa n’ikinyoma abenshi bita urwenya kuko ari ibintu byari ibihimbano bihabanye n’ukuri.

Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yatangaje ko igisasu cyahanuye iyo ndege cyaturutse mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’ingabo za Leta ya Habyarimana, ariho igisasu cyahanuye iyi ndege cyaba cyararasiwe.

Ikirego cya Bruigiere ko indege yahanuwe n’abari abasirikare bakuru mu ngabo za RPA cyavugurujwe n’Umucamanza Trévidic na we wakoze ubushakashatsi bwagaragaje ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Leta y’u Rwanda yashimangiye ko Habyarimana yishwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwe babonaga ko ashaka kumvikana na FPR-Inkotanyi mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger