AmakuruPolitiki

France: Diaspora ya Centrafrique yateguye imyigaragambyo yamagana u Rwanda na perezida

Abaturage bo muri Centrafrique baba mu gihugu cy’u Bufaransa bateguye imyigaragambyo bavuga ko yamagana u Rwamda na Perezida Kagame bashinja kwivanga muri Politiki y’iki gihugu.

Iyi myigaragambyo yateguwe nyuma y’impuruza yatanzwe na Sosiyete sivili muri iki gihugu , yagaragaje ko u Rwanda rurimo gutegura gutera inkunga y’amafaranga Perezida Faustin Archange Touadera yo kuvugurura itegeko nshinga ry’iki gihugu kugirango abone uko yiyamamariza manda ya Gatatu.

Iyi nkuru yatangajwe bwa Mbere na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI yarakaje bikomeye Abanya-Centrafrique baba mu Bufaransa ari nabyo byatumye bategura imyigaragambyo.

Amakuru yizewe Rwandatribune ivana mu gihugu cy’u Bufaransa avuga ko, Abanya-Cntrafrique baba muri iki gihugu batangiye guhererekanya ubutumwa buca ku mbuga nkoranyambanga bubasaba kuzahurira kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa tariki ya 13 Kanama 2022 bakamagana Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’u Rwanda muri rusange.

Aya makuru akomeza avuga ko hari na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda batangiye gufasha aba Banya Centrafrique gutegura imyigaragambyo, ndetse ngo nabo bakaba biteguye kuyigaragaramo.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kuri ibi birego yarezwe ma Sosiyete Sivili ya RCA.

Ibi birego G16 ishinja u Rwanda bikomeje kuzamura umwuka mubi mu mubano wa Centrafrique n’u Rwanda, ndetse bishobora kuwuzanamo agatotsi mu gihe byaba bikomeje ku rwego biriho ubu.

Umubano w’u Rwanda na Centrafrique ushingiye ku masezerano y’Ubufatanye ibihugu byombi bifitanye mu gisirikare. Ingabo z’u Rwanda kandi nizo zirinda abayobozi bakuru ba Centrafrique uhereye ku muryango w’Umukuru w’Igihugu n’abandi banyacyubahiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger