AmakuruImikino

FIFA yahaye umugisha ibyo FERWAFA yayisabye mu gihe cy’igikombe cy’isi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yahaye u Rwanda uburenganzira bw’uko imikino ikinirwa imbere mu gihugu ikomeza mu gihe cy’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru giteganyijwe kubera mu Burusiya hagati ya Kamena na Nyakanga uyu mwaka.

Mu gihe u Rwanda rufite akazi gakomeye ko gusoza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, iy’icyiciro cya kabiri, iya shampiyona y’abagore ndetse n’imikino y’igikombe cy’amahoro, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryarasabye FIFA ko uburenganzira bw’uko imikino y’imbere mu gihugu yakomeza mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi, kugira ngo aya marushanwa azarangirire ku gihe, bityo n’imikino y’umwaka utaha izatangirire ihura neza n’ingengabihe ya CAF.

Mu mpera z’icyumweru gishize, FIFA yemereye u Rwanda ko gahunda z’umupira w’amaguru zakomeza mu gihe igikombe cy’isi cyo mu Burusiya kizaba kiba.

Mu ibaruwa umunyamabanga wungirije wa FIFA yoherereje FERWAFA, yavuze ko FIFA nta kibazo ifitanye n’u Rwanda, bityo ko nta kibazo cy’uko aya marushanwa yakomeza.

Ati” Turagira ngo tubashimire ku kuba mwaraduhaye amakuru y’uko amarushanwa y’u Rwanda ateganywa gukomeza mu gihe cy’imikino y’igikombe cy’isi.”

” FFA nta kibazo ibona cy’uko amarushanwa yo mu Rwanda yakomeza, mu gihe icyo ari cyo cyose abakinnyi batoranyijwe gukinira ibihugu bya bo mu gikombe cy’Isi cya 2018 bazaba bashyikirijwe amafederasiyo ya bo tariki ya 21 Gicurasi 2018.” Boban Zvonimir, umunyamabanga wungirije wa FIFA.

 

Nyuma y’uru ruhushya rwa FIFA, bivuze y’uko amarushanwa yose y’umupira w’amaguru akinirwa mu Rwanda azakomeza hagati ya Kamena na Nyakanga nta nkomyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger