AmakuruImikino

FIFA The Best: Hagaragaye ibimenyetso by’uko FIFA ishobora kuba yaribiye Messi amajwi

Umwe muri ba Kapiteni b’amakipe y’ibihugu n’umwe mu batoza, bagaragaje ko batigeze batora Lionel Messi mu bihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi, nyamara amajwi yabo agahabwa uyu munya-Argentine waje no kwegukana iki gihembo.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo Lionel Messi yatunguranye, yegukana igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize bagenzi be ku isi, ahigitse Umuholandi Virgil Van Dijk n’Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo.

Messi yegukanye iki gihembo nyuma yo gutorwa cyane kurusha bagenzi be n’abatoza b’amakipe y’ibihugu, Abakapiteni ndetse n’abafana. Virgil Van Dijk wahabwaga amahirwe yo gutwara iki gihembo we yatowe cyane n’abanyamakuru ba siporo.

Cyakora cyo n’ubwo Messi ari we watowe n’abantu benshi, hari abatangiye kugaragaza ko batigeze bamutora nyamara amajwi yabo akaba ari we ahabwa.

Umwe muri aba ni Juan Barrera usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nicaragua. Yahamije ko atigeze atora Messi aganira n’ikinyamakuru cyitwa  La Prensa.

Ati” Ntabwo nigeze ntora Messi. Mu mwaka ushize nari natoye, gusa muri uyu ntabwo nigeze ntora.”

N’ubwo Barrera atigeze atora, FIFA igaragaza ko yatoye Messi ku mwanya wa mbere, agira Sadio Mane uwa kabiri na ho Cristiano Ronaldo amugira uwa gatatu.

FIFA kandi yagaragaje ko Zdravko Lugarisic utoza ikipe y’igihugu ya Sudani yatoye Messi ku mwanya wa mbere, agira Virgil Van Dijk uwa kabiri na ho Sadio Mane amugira uwa gatatu. Ni mu gihe screenshot uyu mutoza yashyize ahagaragara igaragaza ko yari yatoye Mohamed Salah ku mwanya wa mbere, Sadio Mane ku mwanya wa kabiri mu gihe ku wa gatatu yari yahashyize Kylian Mbappe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu misiri EFA na ryo ryari ryandikiye FIFA riyisaba ibisobanuro ku mpamvu abahagarariye iki gihugu batoye Mohamed Salah, ariko amajwi yabo ntahabwe agaciro.

Aba ni umutoza wa Misiri Shawki Ghareeb na Kapiteni Ahmed El-Mohammadi.

FIFA yasubije EFA ko impapuro z’amajwi yatanze zari zinyuranyije n’amategeko, kuko ngo zari zanditse mu nyuguti nkuru kandi bitemewe.

Fifa kandi yavuze ko izi mpapuro zateshejwe agaciro kubera ko zitegeze zinashyirwaho umukono n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger