AmakuruImikino

Espagne yatsinze Argentine yegukana igikombe cy’isi cya Basketball

Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Basketball, itsinze Argentine ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’amanota 95 kuri 75.

Iyi Espagne yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, nyuma y’uko ibigugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ubufaransa byari byasezerewe bitarenze 1/2 cy’irangiza. By’umwihariko iyi kipe ya Espagne yaciye amarenga yo kwegukana iki gikombe nyuma yo gusezerera Australia bigoranye ku manota 95 kuri 88.

Byari amateka kuri Marc Gasol ukinira ikipe ya  Toronto Raptors n’ikipe y’igihugu ya Espagne wabaye umukinnyi wa kabiri watwaye igikombe cya NBA akanabona umudali wa zahabu mu mikino y’Isi  mu mwaka umwe. Aka gahigo kaherukaga na Lamar Odom wabikoze akinira Los Angeles Lakers no mu ikipe y’igihugu  ya Amerika mu 2010 .

Ricky Rubio niwe  watsindiye Espagne amanota menshi dore ko yatsinze  agera kuri  20 akaba ari na we MVP (Umukinnyi w’irushanwa) ,   Sergio Llull we yatsinze amanota agera kuri 15 akurikirwa na Marc Gasol watsizne 14.

Bwa mbere Espagne itwara  igikombe cy’isi muri iyi mikino hari  mu 2006, icyo  Pau Gasol Marc akaba mukuru wa Marc Gasol niwe wari uyoboye iyi ekipe, iki kibaye igikombe cy’Isi cya kabiri aba bavandimwe bahesheje ikipe y’igihugu cyabo ari nako bahesha ishema umuryamo.

Ikipe y’Igihugu y’ubufaransa yari iherutse gukora ibitari byitezwe isezerera Amerika muri 1/4 yari ifite iki gikombe , yo yabashije gutsindira umwanya wa gatatu, ihabwa umudali wa bronze itsinze Australia  amanota 67-59.

Abafaransa batsindiye umwanya wa Gatatu

Ikipe y’igihugu y’ubufaransa ikinamo umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda yabonye umudali wa Bronze , ni ikipe yasezereye Amerika muri 1/4
Wari umunsi wa amateka kuri Marc Gasol

Espagne itwaye igikombe cy’Isi itsinze Argentina
Ricky Rubio niwe mukinnyi w’urushanwa ryari riri kubera mu Bushinwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger