AmakuruImikino

FERWAFA yamaze gutangaza igihe umukino wa Rayon Sports n’Intare uzakinirwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryemeje ko umukino wa 1/8 wo kwishyura uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Intare mu gikombe cy’Amahoro uzakinwa ku tariki ya 19 Mata 2023.

FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko uyu mukino wateje impaka nyinshi uzaba kuwa 19 Mata 2023.Uyu mukino uzabera kuri stade ya Bugesera i saa 15:00.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 4 Mata,nibwo Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yafashe umwanzuro ku mukino wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro hagati ya Intare FC na Rayon Sports, itangaza ko amakipe yombi azahura mu mukino wo kwishyura.

Ni nyuma y’aho Intare FC yari yanze gukina uyu mukino ivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga kuko yikuye mu irushanwa ku bushake.

Rayon Sports yari yarandikiye FERWAFA isezera mu Gikombe cy’Amahoro, tariki 8 Werurwe 2023, nyuma iza kugarurwa ku bwumvikane na FERWAFA.

Perezida wa Intare FC,Gatibito Byabuze, yagiye yumvikana kenshi atsemba ko batazakina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa ikaza kugarurwamo mu buryo butavuzweho rumwe.

Uyu yavuze ko niyo wamufatiraho imbunda atabura kuvuga ibyo yemera ndetse ko umukino wabo na Rayon Sports utazabaho.

Icyakora nta cyizere ko uyu mukino uzaba kuko Umunyamabanga wa Intare FC, Hagengimana Philbert, yabwiye IGIHE ko bitumvikana uburyo hirengagijwe amategeko hagafatwa umwanzuro ugamije gushimisha abayarenzeho.

Yagize ati “Turumva bari kwirengagiza ukuri kandi byarakozwe nkana, ubwo na twe nk’ubuyobozi tugiye kwicara turebe icyo twakora, sinavuga ngo tuzakina cyangwa ntituzakina, tugiye kwicara dushake igikwiye tugiye gukora.”

Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-1.

Indi mikino yose ya 1/4 ibanza yakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger