AmakuruImikino

FC Barcelona yisubije Dani Alves izajya ihemba Frw 1,000 ku cyumweru

Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko yamaze kwisubiza umunya-Brésil Dani Alves, nyuma y’imyaka itanu atandukanye na yo.

Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yakiniye FC Barcelona hagati ya 2008 na 2016 avuye muri Sevilla FC, ayivamo yerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani.

FC Barcelona ibinyujije ku rubuga rwayo yemeje ko yamaze kuyigarukamo.

Iti: “FC Barcelona na Dani Alves bageze ku bwumvikane bw’ibanze kugira ngo uyu mukinnyi ajye mu kipe ya mbere mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino urangire.”

FC Barcelona yakomeje ivuga ko Dani Alves azatangira imyitozo mu cyumweru gitaha, gusa akazatangira kuyikinira guhera muri Mutarama 2022.

Ikinyamakuru SPORT cy’i Catalunya cyanditse ko Dani Alves ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ku Isi watwaye ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru yumvikanye na FC Barcelona kuzajya imuhemba iyero rimwe (€1) ku cyumweru.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 y’amavuko yatangaje ko umunsi wo kugaruka muri FC Barcelona ari umunsi yari ategereje cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger