AmakuruImyidagaduro

Fatakumavuta yibasiye bikomeye Mike Karangwa washinjwe kugira uruhare mu bibazo bya Vestine & Dorcas na MIE Empire

Kuva aho ibibazo bya Vestine & Dorcas biziye bivuga ko. batandukanye n’ubafasha Umunyamakuru Irene Murindahabi benshi bashinje Mike Karangwa kugira uruhare muri ibi bibazo , dore ko hari nabahise batangira kumwuka inabi bikagera naho hari nabamwise umugambanyi.

Umunyamakuru ukorera Flash Fm/Tv nyuma y’ibi yahise yibutsa abanyarwanda ko Mike Karangwa ikibuga gisa nk’ikiri kumunyererana akaba ari kwiruka inyuma y’ibyamusize.

Sengabo Jean Bosco unzwi nka Fatakumavuta mu ruganda rw’imyidagaduro yabaye nk’uwibutsa abantu imishinga ya Mike Karangwa yakoze cyangwa yinjiye bikarangira byanze .

Imwe mu mishinga yagiye agira uruhare mu izimira ryayo harimo Kwiba izina ry’ikiganiro, Salax Awards yagiye nka nyomberi ndetse no gukoresha ikirango (Cashe) cy’igihugu mu nyungu ze bwite igihe yari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Fatakumavuta mu butumwa burebure yanditse kuri Instagram yagize ati ,

” Aba nabo bakomeje kumbana umutwaro , iyi nkubiri ya cano reka nanjye nyigarukeho ubutaha nzavuga kuri Murindahabi. ”

Yakomeje agira ati
“Mike Karangwa yatubeshye ikiganiro na Claude Kabengera turihangana , Mike Karangwa yakoresheje ikirango(Cashe) y’igihugu mu nyungu ze bwite turihangana ”

” Mike aregwa kwica Salax Awards, Mike Karangwa yazanye shene ya YouTube ( YouTube channel) ntiyahirwa igwa hasi turihangana ”

” Ku byaha Mike yakoze tukabyihanganira hiyongereyeho kwiba umunyamakuru Bona Kuku izina ry’ikiganiro gisanzwe gica kuri Genesis Tv cyitwa Irigara ’’.

Uyu Mike Karangwa uvugwa cyangwa se urimo kugarukwaho cyane muri iyi minsi ni umwe mubanyamakuru bafite izina rikomeye muruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuva kera.

Ni umwe mu batangije ibiganiro kuri radio byakunzwe n’abatari bake harimo nabo yabereye icyitegerezo mu itangazamakuru bamaze kuryinjiramo n’ubu.

Kuri ubu hari abamushinja kugira uruhare rukomeye mu bibazo byavutse hagati ya M Irene na abakobwa yanjije mu muziki wa Gospel Vestine na Dorcas byavuzwe ko bashaka gutandukana n’uyu musore, ibintu byaje kuvamo inkubiri yicyiswe cano kumbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu Mike Karangwa yaraye akoze ikiganiro asobanura iby’ibi bibazo ndetse hakaba naho yavuze ko agiye kujyana Murindahabi Irene mu nkiko kubera kumuharabika ku karubanda.

Inkuru zabanje

M-Irene wafashaga Vestine na Dorcas yeruye avuga uko yagambaniwe n’uwiyitaga umufana

Intambara y’amagambo irangiye ntawe ihitanye! Vestine na Dorcas bongeye gusubirana na M-Irene

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger