AmakuruPolitiki

FARDC yigambye kwirukana M23 mu gice kinini imaze iminsi igenzura banasingiza indege yabibafashijemo

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23, zeemeza ko zimaze kwirukana uyu mutwe mu gice kinini cya Gurupoma ya Kibumba umaze iminsi ugenzura.

FARDC ivuga ko ibifashijwemo n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25, ejo yagabye ibitero by’indege mu bice byinshi bya Kibumba, birangira yigaruriye 90% bya Lokarite ziyigize.

Tumwe mu duce ivuga ko yigaruriye turimo, Umupaka wa Kabuhanga Kabuye, Rwibiranga ,Nyundo na Kanyamahiri.

Cyakora, Umwe bu baturage baturiye umupaka wa Kabuhanga mu Karere ka Rubavu yabwiye Rwandatribune ko ku munsi w’ejo nta mirwano yabereye hafi y’uyu mupaka. Akomeza avuga ko kuva mu masaha ya nimugoroba humvikanye imbunda hafi n’umusozi wa Nyundo, gusa ngo ntizatinze.

Kuva mu cyumweru gishize, Gurupoma ya Kibumba yabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye yahanganishije FARDC n’umutwe wa M23. Ni imirwano yatumye abatturage b’iyi Gurupoma bahunga ari benshi, aho abenshi bajyanywe mu nkambi ya Kanyaruchinya iri mu nkengero za Goma, abatuye hafi y’Imipaka y’u Rwanda bo bahungira mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi iri mu majyaruguru y’akarere ka Rubavu.

Abatuarage bari bahungiye mu Rwanda babanje kubana n’abavandimwe babo b’Abanyartwanda mu miryango, kugeza ubwo akarere gafatiye umwanzuro wo kubimurira mu kigo gicumbikirwamo abatahutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cya Kijote mu murenge wa Bigogwe w’akerere ka Nyabihu.

📲📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger