AmakuruPolitiki

FARDC yahaye M23 isezerano rikomeye ngo itange agahenge

Ingabo za Leta ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC),zaseseranyije Abarwanyi b’imutwe wa M23 uheruka kugirana ibiganiro nazo ,kuwa 12 Ukuboza 2022, ko zitazigera ziyigabaho ibitero mu gihe yaba irekuye uduce yafashe.

Radio Okapi ikorera muri DRCongo ivuga ko iri sezerano M23 yariherewe mu nama yari yitabiriwe n’umuyobozi w’ingabo za EAC zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo mu majyaruguru ya Kivu, Liyetona-koloneli Guillaume Njike Kaiko, ngo iyi nama yateguwe bisabwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba.

“M23 yashakaga guhura n’abayobozi ba EAC kugira ngo ibabwire impungenge ifite, ku bw’ibyo nibaramuka bavuye mu turere bafashe kugira ngo basohoze imyanzuro y’abakuru b’ibihugu mu nama yabereye i Luanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho ibitero.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’ingabo za Congo,ngiye kuvugana n’uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n’uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.”

Nk’uko M23 ibivuga, iyi nama yabaye mu mahoro kandi uyu mutwe utegereje ko indi nama iba vuba.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa kabiri ushize, M23 yishimiye imbaraga z’abayobozi b’akarere mu gukemura mu mahoro amakimbirane yayo na FARDC.

Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger