Amakuru

Eyob Metkel ntabwo yahawe icyizere na Dimension Data

Eyob Metkel wubatse amateka muri Tour du Rwanda kuva yatangira kuyitabira mu 2012,yaregukanye uduce tubiri n’umwanya wa kabiri inyuma ya Areruya Joseph bakinanaga mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data ubwo bari muri Tou du Rwanda 2017, yamaze gutandukana na Dimension Data yabarizwagamo.

Uyu musore Umunya-Eritrea yagiye yerekana ko ari umuhanga muri Tour du rwanda zagiye zibera hano mu rwanda doreko atakundaga kujya mu myanya yinyuma cyaneko yakunze no kwegukana uduce twinshi muri tumwe twakorwaga hano mu rwanda.

Nk’uko amahame y’iyi kipe ameze , umukinnyi utabashije kuzamurwa mu ikipe ya mbere kandi arengeje imyaka 23 ahita arekurwa akajya kwishakira indi kipe. Ibi bikaba aribyo byubahirijwe Eyob akarekurwa kuko afite imyaka 24.

Nkuko yabitangarije Cyclingnews dukesha iyi nkuru Eyob nta masezerano Yagize ati :”Ubu nta masezerano mfite muri Dimension data  kugeza ubu ahari amakipe arimo kureba uko nitwara. Gutwara igare nibwo buzima bwanjye , ni ubuzima bugoye. Inzozi zanjye ni ugukina ku rwego rw’ababigize umwuga no kwitabira amasiganwa akomeye ku Isi, ndizera ko nzabona ikipe kandi umwaka utaha nkazaba nkomeye kurushaho.”

Ibi akaba yabitangarije Cyclingnews mu nkuru yayo yahaye umutwe ugita uti :” Metkel Eyob looking for Professional contract after Tour of Rwanda success” nukuga “Metkel Eyob ari gushaka aho yasinya amasezerano nkuwabigize umwuga nyuma yo gutsinda muri Tour du Rwanda ” tugenekerehje mu Kinyarwanda .

Eob Metkel Abanyarwanda n’abakunzi bumukino w’amagare barfamuzi cyane kuko  mu 2016 yakinanye Tour du Rwanda n’Abanyarwanda babiri, Ndayisenga Valens na Bonavunture Uwizeyimana bakiniraga muri Dimension Data yegukanamo n’umwanya wa kabiri kuko Tour du Rwanda yaje kwegukanwa  Ndayisenga.

Aba Banyarwanda bahise bava muri iyi kipe kubera ko bari bagejeje imyaka 23 kandi batabashije kwigaragaza ngo bazamurwe mu ikipe ya mbere ikina amasiganwa akomeye ku Isi (World Tours). Ibi bikaba aribyo byabaye kuri  Eyob kuko atazamuwe mu ikipe ya mbere.

Intumbero ya Eyob Metkel utagifite amasezerano muri Dimension data nugukomezagushakisha amakipe yazamufasha kwitabira amasiganwa ku rwego mpuzamahanga i Burayi , akaba ahamyako nubwo atabona indi kipe , we yajya gusiganwa mu gihugu cye iwabo mu ikipe y’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger