Amakuru ashushyeImikino

EXCLUSIVE : Menya icyazanye Danny Usengimana na Rusheshangoga Michel mu Rwanda

Danny Usengimana na Rusheshangoga Michel bakinira ikipe ya  Singinda United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania , bageze mu Rwanda mu kiruhuko cy’iminsi mike kubera imikino ya CECAFA 2017 igomba gutangira kuri iki cyumweru.

Danny Usengimana na Rusheshangoga Michel bageze i Kigali aho baje mu kiruhuko gito bahawe n’ikipe yabo ya Singida United , impamvu ntayindi nukubera imikino ya CECAFA 2017 iteganyijwe kuri iki cyumweru, bityo rero kubera ko amakipe y’ibihugu yagiye ahamagara abakinnyi bakina mu makipe atandukanye byatumye Shampiyona mu bihugu bizitabira iyi mikino ihagarara.

Mukiganiro yagiranye na Teradignews.rw , Danny Usengimana yemejeko ntakindi kibazo kidasanzwe cyabazanye mu Rwanda ahubwo ko baje mu kiruhuko gito bitewe n’imikino ya CECAFA kandi bataranahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi igomba guhaguruka kuri uyu wagatanu i Kigali ntagihindutse.

Yagize ati:”Yeah turi hano mu Rwanda , ni murugo , n’ibisanzwe twaje mu kiruhuko kuberako abakinnyi twakinananga muri shampiyona no muikipe yanjye muri rusange bari mu makipe y’ibihugu aho bagiye gukina CECAFA, rero twaje kuruhukira mu rugo.”

Danny yakomeje avugako yaje mu Rwanda kuruhuka ariko nubwo atari gukina shampiyona ahamyako azakomeza gukora imyitozo hano mu Rwanda kugirango azasubireyo ntakibazo afite, akaba azajya akorera muri Police FC yahoze akinira.

Danny Usengimana yanagarutse kubuzima bwe muri  Singida united ,  avuga ko bimeze neza kuko ikipe yabo iIri kwitwara neza doreko amaze no kuyitsindira ibitego bine . Mu mikino 11 bamaze gukina, batsinzwe itanu banatsinda itnu  mu gihe batsinzwe umukino umwe .

Singida United ya Usengimana Danny na Rusheshangoga Michel , iri kumwanya wa kane kurutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 20 aho kumwanya wa mbere haza Sima n’amanota atatu y’ikinyuranyo.

Rusheshangoga ku ukino wa nyuma yakinnye muri APR yasezeweho nk’intwari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger