ImyidagaduroIyobokamanaUmuziki

Exclusive: Kugeza ubu amatike yari yashyizwe hanze kubashaka kujya mu gitaramo cyo gushira hanze Album ya 7 ya Gahongayire yashize ,birashobokako hasohoka andi

Kuri uyu wagatanu kuya 27 ukwakira 2017 saa moya zumugoroba kuri Umubano Grande Hotel umuhanzikazi Aline Gahongayire umenyerewe cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  azashyira hanze album ye ya 7 yise New woman akaba ahamyako ntawundi muhanzi uzamufasha mu gutaramira abazacyitabira kuberako nubundi ngo ari ibihangano bye azaba amurikira abakunzi be rero ngo nta mpamvu zo gufashwa nundi muhanzi . 

New woman ni album ye ya 7 ije isanga izindi 6 Nzahora Mbibuka, Umukiza Wanjye Ariho, Amen, Reka Nkuvuge Imyato ,Namani na  Sinarota Nkuvaho zose akenshi ziba zigizwe nindirimbo zikubiyemo ubuzima bwa buri musi abamo.

Aganira na Teradignews.rw umunyamakuru yatangiye amubaza aho akura igitekerezo maze amusubiza agira ati:” Yeah biraza umuntu akandika indirimbo cyane ko akenshi ndirimba ibintu bimbaho mubuzima bwa buri musi ndicara nkaganiriza abanyandikira ubundi bakandika bagendeye kubyo mbaganirije”. yongeyeho ko kuri uyi album yise, New Woman  hariho indirimbo zirenga icumi , ziri mu buryo bw’amajwi naho esheshatu gusa akaba arizo yabashije gukorera amashusho yazo.

Gahongayire w’umvikana avuga amagambo amenyerewe kubakozi b’Imana avuga ko iyi album igizwe nindirimbo yaririmbye kubera amashimwe yahaga Imana bitewe nibibazo yaciyemo, atangazako bitari bimworoheye kuririmba ariko kubera intsinzi y’Imana byarashobotse .yadutangarije ko ibibazo yanyuzemo ari urugamba rukomeye ati iyo ndirimba mba nshima Imana kandi mbwira nabandi bari mu bibazo ngo ntibihebe .kuko ndirimba kugirango abantu bumveko ndi wa mugore wavuzwe cyane avugwaho ibibi bitandukanye.akomeza avugako atekerezako atari we gusa byabayeho ariko Imana yashimyeko ibye bijya hanze.

Iki gitaramo kizabera i Kigali muri  umubano grande hotel umuntu ushaka kucyitabira ahamagara cyangwa akandikira ubishinzwe kuri 0788316002  ariko kugeza ubu amatike yari yashyizwe hanze yamaze gushira bakaba bagiye kwicara batekereza niba bakora andi matike.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger