AmakuruImikino

Europa league: Abafana ba Chelsea bari kumwenyura nyuma yo gutombora neza

Tombora y’uko amakipe agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza cya Europa league yasize abafana ba Chelsea bamwenyura nyuma yo gutombora Slavia Prague yo muri Czech Republic, mu gihe aba Arsenal bo bahangayikiye gutomora Napoli yo mu Butaliyani.

Ni tombora yabereye i Nyon mu kanya kashize, nyuma y’iya UEFA Champions league na yo yasize abafana b’amwe mu makipe bibaza ibizaba ku makipe bafana.

Uretse Arsenal izahura na Napoli cyo kimwe na Chelsea izahura na, amakipe ya Villarreal na Valencia yo muri Espagne azahura hagati yayo, na ho Benfica Lisbon yo muri Portugal ihure na Eintrancht Frankfurt yo mu Budage.

Imikino ibanza izaba ku wa 11 Mata, iyo kwishyura ibe nyuma y’icyumweru kimwe.

Ikipe izarokoka hagari ya Napoli na Arsenal izahurira n’izarokoka hagati ya Villarreal na Valencia, na ho izarokoka hagati ya Chelsea na Slavia Prague ihure n’izaba yarokotse hagati ya Benfica na Eintracht.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger