Amakuru ashushyeImikino

Euro2020: Umukino wahuzaga Denmark na Finland wahagaritswe bitunguranye ugeze ku munota wa 42

Kapiteni w’ikipe y’ighugu ya Denmark Christian Erksen yagize ikibazo cy’unutima yikubita hasi mu kibuga ahita ata ubwenge bituma umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Finland na Denmark akinira, uhagarikwa bitunguranye mu gihe kingana n’isaha n’igice.

Uyu mukino wari ugeze ku munota wa 42, ubwo Christian Eriksen yikubitaga hasi nta muntu umwegereye, agahita abura umwuka. Umusifuzi Antony Taylor yahise ahamagaza abaganga binjira mu kibuga igitaraganya ngo bamufashe.

Byafashe iminota isaga 10 uyu mukinnyi ari kuvurirwa mu kibuga. Abakinnyi, abatoza n’abafana hafi ya bose bari bafite ubwoba, bamwe batangiye no kurira..

Ahagana saa 19:45 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko Christian Eriksen yajyanywe ku bitaro ndetse ameze neza.

UEFA yavuze ko umukino usubukurwa saa 20:30 hakinwa iminota ine yaburaga ngo igice cya mbere kirangire ndetse n’indi itanu y’inyongera.

Yatangaje ko kandi undi mukino wo muri iri tsinda uhuza u Bubiligi n’u Burusiya, utangira saa tatu nk’uko byari biteganyijwe.

Christian Eriksena w’imyaka 29 y’amavuko ni umukinnyi wa Inter Milan yagiyemo avuye mu Bwongereza muri Tottenham Hospur.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi ahuye n’iki kibazo cy’umutima cyatunye yikubita hasi umukino urimbanyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger