AmakuruPolitiki

Espagne:Puidgemont aravuga ko atahunze

Carles Puidgemont, wahoze ayobora intara ya Catalonia muri espagne yavuzeko atagiye i  Buruseli kugirango yake ubuhungiro ahubwo yajyanwe no kugirango yisobanure.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko iyo aguma muri Espagne kugirango ahangane na leta byari gutuma ubuyobozi bw’i Madrid bukoresha ingufu zidasanzwe nyuma yo gushigikira kamarampaka yatowe ubwo abaturage batuye iyi ntara bifuzagako i ntara ya Catalonia yigenga.

Bwana Puidgemont yavuze kandi ko icyemezo cy’ubushinjacyaha bwa Espagne cyo kumushinja we na leta ye ibyaha bishobora guhanishwa gufungwa imyaka 30 mu munyururu byerekana ubushotoranyi bwa leta y’icyo gihugu.

Urukiko rurengera itegeko nshinga rwa Espagne rwagize impfabusa icyemezo cy’inteko nshingamategeko ya Catalonia giha ubwigenge iyo ntara.

Urukiko rw’ikirenga rwemeye kumva ibirego byo kwigomeka ku butegetsi biregwa umukuru w’inteko nshingamategeko ya Catalonia, Carme Forcadell, n’abandi badepite batanu batumye itora ku bwigenge bw’iyo ntara rikorwa mu nteko.

Hagiye hangirika byinshi igihe  abaturage bashakaga ko iyi ntara yigenga kuberako tariki yambere ukwakira nibwo amagana yabantu batuye intara ya Catalonya bazindukiye mu mihanda byaga gutorako iyi ntara yiyomora kuri Espagne ikigenga ariko ntibyabakundiye kuberako abapolice bagerageje kuburizammo icyo gikorwa ni mugihe kandi abagera kuri 450 baguye muri aka kavuyo.

Abigaragambyaga ntabwo byaboroheye
Aba nibo bahakomerekeye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger