Ese Meddy yemera ko akunda kuririmba asa nk’ufite umwiryo kugira ngo akurure igitsina gore?

Umuhanzi w’umunyarwanda Meddy ukorera umuziki muri Amerika, kuri ubu ari mu Rwanda yanahakoreye igitaramo cy’amateka kitazibagirana mu mitwe ya benshi. Uyu muhanzi gusa yongeye kuvuga ku kibazo benshi bakunda kwibaza ku muziki we kijyanye no kuba aririmba asa nk’uwirya[afite amafiyeri menshi].

Meddy yatangaje ko na mama we yajyaga amubwira ko mu miririmbire ye akunda gushyiramo amafiyeri menshi , ngo yageragezaga kuririmba ku buryo umuntu niyumva indirimbo ye  atazumva yari ameze nk’uwavugaga ahubwo azahita abihuza n’injyana akaryoherwa.

Ati”Ndibuka kera ngitangira kuririmba mama yajyaga ambwira ngo nkunda kugira amafiyeri cyane, gusa njye iyo ndirimba mba nshaka kugira ngo umuntu urumva indirimbo yanjye adahita yumva meze nk’uri kubisoma ku gipapuro njye nkuririkira melodie y’indirimbo kurusha ibindi byose.”

Uyu muhanzi ngo ntago aririmba kugira ngo yiyegereze abakobwa cyangwa abagore cayne ko usanga ariwo mubare munini w’abakunda ibhangano bye, ahubwo aba yinjiye mu mwuka wo kuririmba, bitewe n’amagambo ari mu gihangano cye.

Ati”Hari akantu kansekeje ejo ubundi, nari ndimo kureba Video y’igitaramo cyanjye kuri youtube ngiye numva umusore umwe aravuze ngo ariko uyu mutipe aririmba yirya, ariko ikintu abantu batazi ni uko iyo uririmba uba wagiye mu mwuka w’ibyo uri kuririmba  ku buryo uririmba nk’aho uri wenyine.

arongera ati “Ikintu abantu bagomba kumenya ni uko hari n’igihe ndirimba umuproducer akambwira ko ntari kwiyumvamo  ibyo ndi kuririmba rero impamvu ndirimba kuriya ni  ukugira ngo abantu bari kunyumva  cyangwa bari kundeba nabo biborohere gucengerwamo n’uburyohe bw’umuziki wanjye.”

Yasoje ati”Buriya rero njye ntago ndirimba kugira ngo nkurure abakobwa ahubwo mba ngira ngo abantu bose bari kunkurikira bahite bajya mu mwuka w’ibyo ndimo kuririmba, buriya iyo uririmba bisanzwe abari kukureba cyangwa kukumva nabo babifata nk’ibisanzwe ariko iyo ushyizemo agakeregeshwa byorohera abagukurikiye guhita bacengerwamo n’ibyo uri kuririmba.”

Umubare munini w’abakunda Meddy ni abakobwa

Uyu muhanzi avuga ko na nyina ubu asigaye abona ko uburyo aririmbamo ari bwiza kandi akavuga ko kuri ubu atakimubona nk’uririmba n’amafiyeri menshi.

Meddy mu gitaramo yakoreye i Nyamata cya mutziig beer fest yarijije abakobwa benshi ndetse umwe araremba aza gukira ari uko amuhobeye, uyu mukobwa yari yavuze ko yacengewe n’uburyo uyu muhanzi aririmba mu bihangano bye ku buryo yemezaga ko atari bumusige bagomba gutahana.

Inkuru bijyanye: Ubuzima burura “Meddy” yanyuzemo kubera kutabana n’ababyeyi be bombi

Umukobwa yarwariye indege Meddy akizwa no kumuhobera(Amafoto na Video)

Mu minsi ishize  hari uwarwaye akizwa no kumuhobera

Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Comments

comments