Imyidagaduro

Ese kuki abantu bari kugaya Miss Igisabo wanze bikini kandi n’ubundi iyo akora ibisabwa mu irushanwa yari guhabwa urwamenya mu Rwanda?

Miss Uwase Hirwa Honorine “Igisabo” uri marushanwa ya Miss Earth 2017 ari kubera muri Philippines ari kugawa mu Rwanda kubera kwanga kwambara Bikini.

Uwase Hirwa Honorine yahagurutse mu Rwanda ku wa gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017, yerekeza muri Phillipines muri iri rushanwa rya Miss Earth.

Iri rushanwa riri guhuriza  hamwe abakobwa bagera kuri 91, rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017.

Abari kurushanwa  bazamara ukwezi muri icyo gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo imyiteguro y’umunsi nyirizina w’ibirori bizamenyekaniramo uwegukana ikamba ndetse n’ibyo kumenyekanisha gahunda ziteza imbere ibungwabungwa ry’ibidukikije.

Iri rushanwa rya Miss Earth rigira ibyiciro bitandukanye abitabiriye bahuriramo bagahatana, Miss Igisabo uri muri Group ya 3 ntago yabashije kwitwara neza imbere ya bagenzi be kuwa 11 Ukwakira 2017,  bari bahatanye muri cyiciro cyo kwerekana impano zihariye buri wese yibitseho.

Nyuma hagombaga gukurikiraho icyiciro kihariye cyo kwiyerekana, abitabiriye irushanwa bambaye umwambaro wo kogana uzwi nka ‘Bikini’, iri rushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017, benshi mu banyarwanda bari biteze kureba amafoto ya Miss Igisabo mu mwambaro wa Bikini gusa amaso aza guhera mu kirere kubera ko ntawo yigeze yikoza.

Iyi nkuru yasakaye mu Rwanda benshi batangira kuvuga ko amafaranga yamutanzweho ajya kwitabira yapfuye ubusa, ibi ariko babivuga biyibagije Miss Akiwacu Colombe uherutse kwitabira irushanwa rya Miss Supranational yakwambara uyu mwambaro wa Bikini, agahabwa urwamenyo ndetse akaba igitaramo mu itangazamakuru mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu by’ukuri kimwe mu byatumye Miss Igisabo yanga kwambara uyu mwambaro ni umurindi yari kugira ku mbuga nkoranyambaga akaba igitaramo akagawa nk’uko biri kuba ubu kubera ko yanze kuwikoza.

Mu byiciro bitandukanye Miss Igisabo  yagiye agaragaramo muri iri rushanwa rya Miss Earth 2017 nta hamwe yabashje kwibikaho igihembo kuko mu irushanwa ryo kwerekana impano abagize itsinda rye babanje gukoramo ryegukanywe na Miss Cyprus wahawe umudali wa Zahabu, Miss Cook Islands yahawe umudali w’Ifeza  na Miss Vietnam wahawe  umudali wa Bronze.

Mu cyiciro cyo kwiyerekana mu mwambaro wa Bikini abahembwe ni Miss  Karla Aponte wahawe umudali wa Zahabu  uhagarariye Puerto rico, Miss  Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi  wegukanye umudali w’Ifeza na Miss  USA wahawe umulinga.

N’ubwo hamaze guhita ibyiciro bitandukanye nta mudali n’umwe Miss Igisabo yegukana, hari amahirwe menshi yo kuba wamuha andi mahirwe mu bindi byiciro unyuze ku rubuga rwa Miss Earth kuri Facebook no kuri Twitter akaba yazaba Miss Photogenic.

Ushaka guha amahirwe Igisabo ku rubuga rwa Twitter wanyura hano   ,  Wanyura hano ugaha amahirwe ku rubuga rwa facebook , Miss Igisabo

Ukanze kuri izo link zose twaguhaye wabasha guha Miss Igisabo amahirwe yo kuba Miss Photogenic muri iri rushanwa rya Miss Earth 2017, ndetse buri like yo kuri izi mbuga iba ihwanye n’amajwi atanu.

Mu minsi yashize Miss Igisabo yari yashyize ku rubuga rwa Instagram amashusho y’itsinda ryabanjirije irye mu kwambara Bikini avuga ko ari ibintu yanga
Abakobwa bahize abandi mu itsinda rya Miss Igisabo

https://teradignews.rw/2017/10/12/misss-igisabo-ntiyabashije-kuza-muri-batatu-bafite-impano-yihariye-muri-miss-earth-2017/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger