AmakuruPolitiki

Ese FDLR izafasha FARDC kugera ku ntego yayo yo gukoma mu nkokora imbaraga za M23?

Mu ntambara ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganyemo n’abarwanyi ba M23, biravugw ko haba harabayeho kwiyambaza abarwanyi ba FADLR kugira baneshe M23 ikomeje kwicumacuma ifata uduce dutandukanye.

Kuva M23 yatangiza ibitero byo kwigarurira tumwe mu duce tugize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera mu Kwezi Gicurasi, ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya DRCongo FARDC zatangiye kwitabaza abarwanyi ba FDLR kugira ngo bayifashe mu guhagarika umuvuduko wa M23.

Byatangiye ubwo Gen Cirumwami wahoze akuriye ubutasi muri Operasiyo Sokola yasabaga FDLR bafatanyije n’indi mitwe Itandatu y’abacongomani nka Mai Mai ACPL, Mai Mai CMC/ Nyatura, ANCDH/AFDP ikaba ari iy’abacongomani bo mu bwoko bw’abahutu ikorera muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, gukora Batayo Special ihuriweho kugira ngo bafashe FARDC guhangana na M23.

Ibi byaje kunengwa na Perezida Felix Tshisekedi ubwo yari mu nama yamuhuzaga n’abayobozi b’inzego zose zishinzwe umutekano muri DRCongo mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo byaba bisobanutse ko hari bamwe mu basirikare bakuru bafashe gahunda yo guhuriza imitwe y’inyeshyamba hamwe kugira ngo bafatanye na FARDC kurwanya undi mutwe w’inyeshyamba. Ibyo ntabwo tuzabyihanganira.”

Nubwo Perezida Tshisekedi yavuze gutyo, nyuma byaje kugaragara ko yabivuze bya nyirarureshwa kuko ayo Makuru yari yamaze kujya hanze ndetse n’u Rwanda rutangiye gutunga agatoki DRCongo gukorana na M23.

Nyuma yaho gato M23 yatangije ibitero mu duce twa Cyanzu, Runyoni na Kibumba ndetse mu mirwano yayihanaganishije na FARDC haje kugaragaramo abarwanyi ba FDLR bambaye impuzankano z’igisirikare cya FARDC ndetse umwe mu bofisiye ba FDLR akaba ari we wari uyoboye urwo rugamba.

Ibi ntacyo byafashije FARDC kuko byarangiye M23 ihigaruriye kugeza magingo aya.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga BBC ku mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2022, Maj Willy Ngoma yavuze ko icyatumye begura intwaro, ari ubushotoranyi bw’ingabo za Leta zakomeje kubatera zifatanyije na FDLR.

Maj Willy Ngoma yanongeyeho ko icyo bishyuza Leta ari ukwibuka amasezerano y’i Addis Abeba ndetse ko kugeza nubu biteguye kuganira na Leta mu gihe yabishaka.

M23 Yakurikijeho umugi wa Bunagana nabwo FARDC yivanze na FDLR bagerageje guhagarika M23 ariko birangira M23 yigaruriye Umugi wa Bunagana kugeza Magingo aya.

FARDC kandi yivanze na FDLR ku wa Mbere tariki ya 01 Kanama 2022 yongeye kugaba ibitero kuri M23 mu gace ka Bukima, muri Gurupoma ya Gisigari, Birangira M23 iyisubije inyuma ndetse yigarurira ako gace ka Bukina kose yongeraho n’utundi duce nka Kabaya na Kanombe nk’uko uyu mutwe wabitangaje nyuma y’iyo mirwano.

Ibi byatumye abarwanyi ba FDLR bari baturutse mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo kuko ari nabo bahawe inshingano zo kukirinda batabona umwanya wo gusubirayo, ahubwo bahunga berecyeza mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu M23 yamaze kugota ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo gisanzwe kirindwa na FDLR/CRAP.

Nk’uko bikomeje kugaragara mu mu bitero bitandukanye M23 Yabashije kuganza FARDC n’abafatanyabikorwa bayo aribo FDLR na Mai Mai Nyatura ndetse uduce nka Bunagana, Canzu, Runyoni, Bukina, Kabaya na Kanombe n’utundi tukaba tugenzurwa nayo kugeza na n’ubu.

Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR na Nyatura zikomeje kugerageza gusubiza M23 inyuma ariko bikaba bikomeje kunanirana ahubwo uyu mutwe ukaba ukomeje kugenda ufata utuce tugize Teritwari ya Rutshuru.

Abakurikiranira hafi imirwano ihanganishije M23 na FARDC bavuga ko nubwo FARDC yahisemo kukorana n’iriya mitwe mu kurwanya M23 bitazapfa kuyihira kuko kugeza ubu M23 yagaragaje imbaraga zidasanzwe ndetse ngo ikaba inakora knyamwuga n’intwaro zikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger