AmakuruImyidagaduro

” Erega burya Ubustari burasindisha ” Ama-G The Black

Umuraperi Ama-G The Black  asobanura byinshi ku ndirimbo ye nshya yise “Umuntu” yavuze uko yagiye ahemukirwa n’abo yafataga nk’ibyamamare mbere atarazamuka ndetse na nubu hakaba hari abakibikora bumva ko bageze iyo bajya bakanga gufasha abahanzi bakizamuka.

Ama-G  avuga ko  yagiye ahemukirwa na benshi cyane bamwe barimo n’abanyamuziki atigeze ashaka kuvuga amazina yabo ariko akemeza ko bahari nabo ubwabo biyizi. Mu kiganiro Samedi Detante uyu muhanzi yavuzeko iyo umuntu amaze kuba umustari (Icyamamare)  yibagirwa aho yavuye akanga gufasha abahanzi bato bakizamuka kandi nawe ariho yahoze.

Yagize ati ” hari nka bahanzi batakorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka kubera ngoko amaze kuba umustari , Erega burya ubusatri burasindisha , gusa  njye ndabafasha , iyo unjyanye ahantu hava Quality nziza ntakubaza nagufasha , ibisagaye nawe ugakora promtion (ukamenyekisha) indirimbo yawe”.

Ama-G avuga ko ubu hari abamuhemukiye kera batemera ko ari we ubu banona , ati “na nubu ntibazi ko arinjye) Uyu muraperi unafite indirimbo  yise “Umuntu” avuga ko ari ibyamubaye ho koko atari nk’izindi aririmba atarigeze abibona bimubaho.

Muri iyi ndirimbo Ama-G agenda agaruka  kububi bw’umuntu uguhemukira akakwambura kandi nawe mu byukuri ucyishakisha , Muri iyo ndirimbo ye nshya avugamo icyaba gitera ibi byose  avugamo ko  byose  akeka ko biterwa n’inda nini.

Ama G The Black  atangaza ko iyi ari indirimbo yakoze mu rwego rwo gushaka uko yakebura abantu bakareka ibikorwa bibi muri byo guhemuka muri sosiyete barimo.

Umva hano indirimbo ya Amag The Black yise  “Umuntu”

https://www.youtube.com/watch?v=JXw1947dTaU

Twitter
WhatsApp
FbMessenger