AmakuruUbukungu

Equity Bank yiyemeje kugura 62% by’imigabane Atlas Mara ifite muri Banki y’abaturage

Equity Bank iza ku mwanya wa kabiri mu mabanki akize muri Kenya, yatangaje ko ifite gahunda yo kugurura imigabane ingana na 62% ikigo Atlas Mara cyari gifite muri Banki y’abaturage y’u Rwanda BPR.

Atlas Mara iki ikigo cy’imari n’amabanki cyashinzwe na Bob Diamond wahoze ayobora  banki yitwa Barclays.

Amakuru y’uko Equity igiye kugura 62% y’imigabane gifite muri BPR yemejwe na bwana Maurice Toroitich, umuyobozi mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Bwana Toroitich yabwiye The New Times ko gutangaza biriya ari intangiriro y’ibizasabwa byinshi kugira ngo ibyo kugura iriya migabane bishyirwe mu bikorwa. Yongeyeho ko hari byinshi bigomba gukorwa ku buryo ibisabwa byose bishobora kugeza muri 2020.

Equity Bank iranateganya kugura 100% by’indi migabane ya Atlas Mara iri muri Banki ya African Banking Corporation (ABC). Iyi ni Banki isanzwe ikorera mu bihugu bya Zambia na Mozambique byo muri Afurika y’Amajyepfo ndetse no muri Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger