AmakuruImikino

EPL:Amagambo y’umutoza wa Arsenal yatangiye irushanwa yitwara neza(Amafoto)

Mu mukino w’ishiraniro utari woroshye wahuje ikipe ya Arsenal na Crystal Palace, warangiye iyi kipe y’abarashi yitwaye neza yrgukana amanota atatu yayo ya mbere nk’ikipe yabimburiye izindi mu kwegukana insinzi.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye “ifite inzara “nyuma yo gutangira neza Premier League 2022-23 itsinda Crystal Palace ibitego 2-0 mu mukino utari woroshye na gato kuri Selhurst Park.

Ikipe ya Gunners yitwaye neza mu mikino itegura shampiyona ndetse yatangiye umukino wo kuri uyu wa Gatanu itsinda hakiri ubwo Gabriel Martinelli yatsindaga n’umutwe ku munota wa 20 ku mupira mwiza yahawe n’umukinnyi mushya Oleksandr Zinchenko.

Byatwaye Palace igice cya mbere cyose kugira ngo igaruke mu mukino, ariko bamaze kumenyera Odsonne Edouard yasigaranye n’umunyezamu Aaron Ramsdale ariko ananirwa kumutsinda ari nako byagenze ku mutwe wa Joachim Andersen.

Eagles yasatiriye bikomeye Arsenal mu gice cya kabiri ariko Arsenal ni yo yongeye kubona urushundura,ubwo ku munota wa 85, Marc Guehi yitsindaga igitego ku mupira mwiza wari utewe mu rubuga rw’amahina na Bukayo Saka

Arteta yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ati: “Nagize ibyiyumvo mu byumweru bike bya mbere ubwo abahungu batangira imikino yo kwitegura shampiyona.Bariteguye, basa n’abashonje, bafite iyo mitekerereze ko bashaka gutsinda.”

Ikipe yaje hano ije gukina uko twifuza gukina – twabaruhije, twabateje ibibazo, mu by’ukuri twari mu mukino kandi dukaze kuva mu ntangiriro. Hanyuma ubwo twotswaga igitutu twahanganye nacyo twihanganye.”

Mu gice cya mbere Arsenal yabonye amahirwe menshi ariko Abarimo Martinelli na Jesus ntibayabyaza umusaruro gusa abakinnyi bose bari ku rwego rwo hejuru by’umwihariko William Saliba mu bwugarizi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger