AmakuruImyidagaduro

Eminem yishimiye imyaka 11 amaze adakoresha ibiyobyabwenge

UmuraperiMarshall Bruce Mathers III, [ Eminem ] yishimiye imyaka 11 amaze adakoresha ibiyobyabwenge nyuma y’uko byari hafi yo kumuhitana mu mwaka wa 2007.

Umwaka ushize nabwo yerekanye umudari w’imyaka 10 yari amaze adakozwa ibiyobyabwenge. Icyo gihe yari mu gitaramo cya Coachella.

Uyu mwaka abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yerekanye umudari w’abahangana n’ububata bw’ibiyobyabwenge, yandikaho amagambo agira ati “Imyaka 11 irashize- nta bwoba”.

Marshall Bruce Mathers III, avuga ko ubuzima bwo mu kigo ngororamuco yagiyemo bwamugoye kuko abantu bose bamushungeraga bimakubangamira cyane.

“Mu kigo nari naramamaye, abantu barahindukiraga bakandeba. Abo twari kumwe banyibaga ingofero, amakaye n’amakaramu, bakansaba kubasinyira ‘autographs’. Byatumaga ntita ku kibazo cyanjye cyari cyanzanye.”

Uyu mugabo w’imyaka 42 , mu 2010  yahishuriye ikinyamakuru the New York Times ko hari igihe yanywaga ibinini 20 by’ibiyobyabwenge ku munsi.

Ati “Nagendanaga ibinini aho nshoboye hose. Nafataga ikiyobyabwenge uwo ari we wese yampaga.”

Eminem avuga ko akunda abakobwa be batatu bakomeza kumuba hafi cyane bamufasha gukora imyitozo ngororamubiri bimufasha guca ukubiri n’ibiyobyabwenge

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger