AmakuruUbukungu

Elon Musk yakoze agashya nyuma yo kwegukana urubuga rwa Twitter

Abayobozi bane bakomeye barimo Umuyobozi Mukuru Parag Agrawal bahise berekwa umuryango nyuma y’uko umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk yyegukanye Twitter Inc ku kiguzi cya miliyari 44 z’amadolari.

Abanyamigane ba Twitter bazishyurwa amadolari 54.20 ku mugabane. Ibi byahise bituma Twitter ikora nk’ikigo cyigenga. Isoko ry’Imari n’imigabane rya New York (NYSE) rikaba ryahagaritse kugura cyangwa kugurisha imigabane ya Twitter.

Musk aguze Twitter, bishyira iherezo ku mezi yo gushwana no kutumvikana ku kugura urwo rubuga nkoranyambaga, aho mbere yabanje gushaka kurugura nyuma agatangaza ko abivuyemo, ibintu byatumye bajya mu manza.

Kuwa 4 Ukwakira Musk yemeye ko azakomeza umugambi wo kugura Twitter, urukiko rwa Delaware rumuha itariki ya 28 Ukwakira nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kugura uru rubuga nkoranyambaga rukunzwe cyane ku Isi.

Kuri ubu Musk wayoboraga Tesla Inc. na SpaceX, yongeyeho na Twitter. Igurwa rya Twitter ryazanye n’impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwayo. Abahise birukanwa ni uwari Umuyobozi Mukuru, Parag Agrawal; uwari ushinzwe amategeko Vijaya Gadde, uwari ushinzwe imari, Ned Segal na Sean Edgett, wari umujyanama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger