AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Elizabeth Warren waharaniraga kuyobora USA yahariye bagenzi be

Elizabeth Warren umugore wari mu bakandida bari kwiyamamariza guhagaraira ishyaka ry’aba- démocrates mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu Ugushyingo uyu mwaka, yamaze gukuramo ake karenge.

Uyu mugore yahariye bagenzi be bari guhabwa amahirwe barimo senateri Bernie Sanders na Joe Biden wigeze kuba Visi Perezida.

Warren akuyemo kandidatire ye nyuma yo kwitwara nabi mu matora y’ibanze amaze iminsi aba, kugeza kuwa Kabiri mu matora yabereye muri Leta 14 akabura n’imwe atsindamo harimo na Leta avukamo ya Massachusetts.

Uyu mugore akuyemo akarenge akurikira abandi barimo Pete Buttigieg, Amy Klobuchar ndetse n’umuherwe Michael Bloomberg bivanye mu matora mu ntangiriro z’iki cyumweru bagashyigikira Biden.

Warren nyuma yo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza, ntabwo yahise atangaza undi mukandida mu basigaye azashyigikira.

Biden w’imyaka 77 na Sanders w’imyaka 78 nibo bahabwa amahirwe menshi yo kuvamo umwe uzahangana na Perezida Donald Trump mu Ugushyingo 2020.

Nubwo mu myumvire ya Politiki Warren ajya guhuza na Sanders, Reuters yatangaje ko ashobora gukomeza gushyigikira Biden nyuma y’itsinzi ikomeye yagize kuri uyu wa Kabiri, atsinda muri Leta 10 muri 14 zakorewemo amatora.

Ibyo kandi bishingira ku mubano mubi umaze iminsi hagati ya Warren na Sanders nyuma y’uko Sanders yihakanye Warren ko nta biganiro bagiranye, akamubwira ko nta mugore watsinda Trump.

Elizabeth Warren yivanye mu matora y’uzahagararira aba- démocrates
Twitter
WhatsApp
FbMessenger