AmakuruImyidagaduro

#EastAfrica’sGotTalent: Abanyempano bo mu bihugu bine birimo n’u Rwanda bagiye gufashwa kuziteza imbere

Mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba hagiye gutangizwa irushanwa ry’abanyempano rya ‘East Africa’s Got Talent’, irushanwa umunyarwanda yakuramo asaga miliyoni 45 Frw, umushinga w’irushanwa rizahuza abanyempano bo mu Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya.

Ku bakunda kureba amarushanwa y’abanyempano hirya no hino ku Isi , hari amarushanwa akomeye mukuzamura impano no gufasha banyirazo mu byiswe America’s Got Talent cyangwa Britain’s Got Talent, aya ni marushanwa abamo abanyempano batangaje haba mu mbyino, kuririmba, ubufindo n’ibindi byinshi.

East Africa’s Got Talent nayo ije imeze nkayo marushanwa twavuze haruguru , iri rushanwa  ryateguwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Clouds Media Group, rikazajya rica kuri televiziyo.

Umunyarwenyakazi wo muri Uganda Anne Kansiime ni umwe mubahawe umwanya wo kuzayobora iri rushanwa nk’umukuru w’akanama nkemurampaka.

Sosiyete yitwa Rapid Blue isanzwe ifite ubunararibonye mu gutunganya ibi biganiro niyo izakorana n’ibijyanye na East Africa’s Got Talent.

Biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze muri gihugu azaba muri Gicurasi, buri gihugu mu bizitabira iri rushanwa kizatanga umuntu umwe mu bazaba bagize Akanama Nkempurampaka.

Uzahiga abandi banyempano azahembwa ibihumbi $50 asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro East Africa’s Got Talent wabereye muri Kenya.

Anne Kansiime uri hagati niwe uzayobora irushanwa rya East Africa’s Got Talent
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro East Africa’s Got Talent wabereye muri Kenya
Lee Ndayisaba umunyarwanda uri mu bategura East Africa’s Got Talent

Twitter
WhatsApp
FbMessenger