Amakuru ashushyeUbukungu

Dushime Gashugi uba muri Amerika akomeje gushaka inzira zose zatuma ahura na Bill Gates

Umunyarwanda Dushime Gashugi w’imyaka 29 uba muri Amerika ufite Kompanyi yitwa Gashugi Advisors akomeje gushaka inziri zose zatuma ahura n’abaherwe barimo Bill Gates n’abandi bakomeye ku Isi.

Gashugi ashaka kugera kuri iyi ntego yifashishije inama y’ibanga iba buri mwaka muri Amerika yitwa The Allen & Company Sun Valley , iyi nama ihuriza hamwe abantu bakomeye mu gukora ubucuruzi, abanyapolitiki ndetse n’abandi bibikomerezwa b’ingeri zose.

Mu myaka itatu ishize Gashugi yagize icyifuzo cyo kuzahura na bamwe mu bikorera bamaze kugera kure , ashaka ko bamuvungurira ku bumenyi bakanamugira inama ku byo bagiye bakurikiza kugira ngo  ibyo bakora bigere kure kandi bigire ingufu.

Muri uyu wa 2017 yafashe umwanzuro ava mu aho aba muri California yerekeza ahitwa Sun Valley, haherera muri Idaho. Aha yari agiye gusura umuherwe Warren Buffet aza kugira amahirwe bihurirana n’uko yabonye mu gace yari yerekejemo hashobora kuba habaye iyi nama y’ibanga ya Sun Valley.

Iy’uyu mwaka yagaragayemo abantu bakomeye barimo Mark Zuckerberg, Umukobwa wa perezida wa  Amerika  witwa Ivanka Trump ndetse n’abandi benshi bakomeye ku Isi.

Gashugi yatangaje ko ku bwe yatangiye kugera ku ntego ze kuko kugira amahirwe yo kumenya ko iyi nama yabaye byatumye agira amahirwe yo kwerekana icyifuzo cyo gushaka guhura n’aba baherwe ndetse bamwe baza kugenda bamumenya.

Gashugi washinze kompanyi yise Gashugi Advisors, yatangaje ko amaze kugenda agera ku byifuzo bye, dore ko byatumye amenyana na bamwe bakomeye biganjemo abakora ubushabitsi ndetse anabona amahirwe y’uko bamwereye ko igihe cyose azajya akenera inama zabo yajya ababaza.

Gashugi yabwiye CNBC ko byatangiye muri 2014 ubwo yumvaga ashaka kuzaba umuntu ukomeye ndetse akaba ashaka ahantu hose hava amahirwe yo guhura n’abamaze kugira aho bagera mu bushabitsi ndetse bakaba bamaze kuba ibyogere ku Isi.

Uyu musore w’imyaka 29 afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri kaminuza  ya Chikago muri leta zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2015 nibwo yakusanije amazina y’abantu bose bakomeye yifuza guhura nabo. Yatanze komande y’uko ashaka kujya muri Hoteli iri hafi ya Sun Valley ndetse muri uwo mwaka ahamara iminsi gusa kubera inzego z’umutekano ntiyabona amahirwe yo kuhinjira.

Yagize ati” Maze kubona ko abo nifuza ko bangira inama ntaho tuzahurira, nafashe umwanzuro wo kuzenguruka mu mihanda yagereye ako gace maze nza kugira amahirwe mpura n’umwe  uri kuri lisiti yanjye. Ndamusuhuza.

Arakomeza ati naje kumubaza ibanga akoresha ngo agire ubukire kuko dufite amasaha 24 ku munsi gusa ubuzima bwacu bukaba butandukanye.

Ati”Naramubajije nti, ni nde nkeneye kugira ngo mbashe gukora ibintu nk’ibyo  ukora ? Ufite amasaha 24 nanjye nkagira ayandi, none dutandukaniye he ko mbona wowe ufite ubukungu bwo ku rwego rwo hejuru kurusha abandi kandi wubashywe ku Isi? ”

Abamaze kuganira na Gashugi bamubwiye ko mu buzima icya mbere ari uguha agaciro abakugana kandi ukareka kwishyira hejuru, urwego waba uriho rwose ukucisha bugufi.

Gashugi kuri lisiti yakoze y’abantu 25 bayoboye Isi mu bijyanye n’ubukungu, amaze guhura na 6 muri bo. Agerageza gusoma amateka yabo ndetse abafite ibitabo arabsoma, ibi byagiye bimuha amahirwe yo kubona umwe mubari kuri kisiti ye atambutse agakora ibimwereka ko hari bimwe mu bimwerekeyeho azi bikarangira  amwatse nomero za telefoni.

Nk’umuntu ufite indoto zo kuzaba umuntu ukomeye ku Isi umunsi umwe ndetse akaba umuyobozi w’ikigo gikomeye , muri 2017 yahisemo kujya ahaberaga inama ya Sun Valley avuga ko agize amahirwe yahura n’abaherwe bitabiriye bakaba bamugira inama bakamusangiza ubumenyi kugira ngo nawe agire aho yigeza mu gukora bizinesi.

Dushime Gashugi, umunyarwanda ukomeje gushaka inzira zose zatuma abona amahirwe yo kungurana inama n’abaherwe

Ku ikubitiro yifuzaga guhura na Bill Gates ndetse n’abashinze kompanyi ya Bloomberg, yagiye mu muhanda uherereye mu gace iyi nama yaberagamo afite icyapa cyanditseho abo ashaka guhura nabo ndetse yanashyizeho nomero ze za Telefoni.

N’ubwo atagize amahirwe yo guhura n’aba baherwe yifuzaga yahinduye uburyo ndetse anagira amahirwe yo kubonana na bamwe bafite ibikorwa bya bizinesi muri ako gace. Umwe  mu bamaze imyaka 20 bakorera muri ako gace witwa Dr. Gary Hoffman yahaye Gashugi amahirwe yo kwicara ku meza amwe bagasangira mu rugo iwe hamwe n’umugore. Gashugi yatangaje ko byamwongereye imbaraga ndetse akagira icyizere ko n’ibindi yifuza azabigeraho.

Image result for Dushime Gashugi

Image result for Dushime Gashugi
Dushime Gashugi ku cyapa cye yari yashyizeho nomero ya Telefoni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger