AmakuruAmakuru ashushye

Duduzane Zuma Umuhungu wa Jacob Zuma yajyanywe m’ubutabera

Umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’ Afurika y’Epfo Jacob Zuma yagejejwe imbere y’ urukiko aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa yagiye afata akingiwe ikibaba na Se akiri kubutegetsi.

Duduzane Zuma yagejejwe imbere y’ubutabere mu rukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg nyuma y’iminsi yari amaze ari mu maboko ya polisi y’iki gihugu afunze by’agateganyo kuri ibi byaha bya ruswa akurikiranyweho. Uyu muhungu w’imyaka 34 yasomewe ibyaha aregwa bya ruswa, gusa nyuma yo gusomerwa ibi  urukiko rwafashe umwanzuro wo kumurekura by’agateganyo.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo Phindi Mjonondw yabwiye BBC ko Duduzane yarekuwe by’agateganyo akazaburana ari hanze kuko yemeye gukorana neza n’ubutabera.

Duduzane Juma bimwe mu byaha ashinjwa, harimo  kuba yarakoreye umuryango w’abahinde witwa Gupta wagiye ushinjwa kenshi kwiharira amasoko ya leta ku butegetsi bwa Jacob Zuma, ndetse ukaba waragiraga uruhare mugushyiraho abategetsi muri guverinoma ushaka ugendeye ku nyungu zabo bwite.

Ikindi uyu muhungu wa Jacob Zuma ashinjwa ni ukuba yari inyuma yo kweguza uwahoze ari Minisitiri w’Imari witwa Mcebisi Jonas, wegujwe ashinjwa ibyaha bya ruswa ku butegetsi bwa se  Jacob Zuma  uherutse kweguzwa ku butegetsi nka perezida w’igihugu mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka , nawe  ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Duduzane  Zuma wiberaga i Dubai yatanze ingwate y’amafaranga 100,000 by’amarande ndetse n’urupapuro rwe rw’inzira. Uru rubanza rwe ruzasubukurwa umwaka utaha  taliki ya 24 Mutarama 2019.

Duduzane Zuma ajyanwa imbere y’ubutabera

Twitter
WhatsApp
FbMessenger