AmakuruPolitiki

DRC:Umupolisi yakatiwe urwo gupfa abandi 2 bakatirwa imyaka 20 bazira umwana

Umupolisi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,witwa Mangala Timo yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica imfungwa yari iri kuvanwa ku mukiko rukuru rwa Kenge ijyanywe kuri Gereza.

Uyu ngo yahise yica iyi mfungwa itaragezwa kuri gereza ndetse yahanishijwe no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga akoreshwa muri Kongo (952,4 USD), nk’indishyi zo kwica uwo musivili.

Uyu mupolisi yakatiwe iki gihano kuwa 26 Ukuboza 2022 n’urukiko rukuru rwa Kikwit nkuko Radio Okapi ibitangaza.

Undi mupolisi witwa Tambwe Kinganga, we yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka ibiri, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Undi mupolisi witwa Mungongo Likuta,nawe yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11, akatirwa gufungwa imyaka 20.

Uku gusambanya abana kwabereye ahitwa Kenge mu ntara ya Kwango muri RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger