AmakuruPolitiki

DRC yakubise inkoni bimwe mu biyangazamakuru byo mu Rwanda byakurikiranywaga n’abaturage bayo

Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo guhagarika mu gihe cy’iminsi 90 ibinyamakuru by’amajwi n’amashusho byo mu Rwanda, bigaragara kuri dekoderi za Canalsat muri icyo gihugu.

Ni icyemezo iki gihugu cyafashe mu gihe umwuka hagati yacyo n’u Rwanda ukomeje kuba mubi. RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje gukubita inshuro ingabo za Leta, ariko rwo rukabyamaganira kure.

Mu gihe ibihugu byo mu karere by’umwihariko ibigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikomeje gushaka umuti kuri ubu bwumvikane buke binyuze mu biganiro, bisa n’aho ikibazo gikomeje kwagurirwa mu zindi nzego.

Inyandikomvugo y’inama ya CSAC yabaye ku wa 2 Gashyantare 2023 i Kinshasa, igaragaza ko ku wa 31 Mutarama no ku wa 1 Gashyantare 2023, abantu bamwe na raporo y’igenzura byagaragaje ko Canal + Rwanda ngo yavangiye amashusho ya televiziyo zo muri Congo zirimo RTNC ya leta, Tele 50, Digital Congo, Molière TV na 10e rue.

Ni ibintu ariko bamwe mu batunze iyi dekoderi bahamya ko atari ukuri, kuko bakomeje kureba aya mashene nta nkomyi.

RDC ivuga ko muri icyo gihe, ubwo Papa Francis yari mu ruzinduko muri icyo gihugu, ibitangazamakuru byacyo bitagaragaraga, ahubwo ibyo mu Rwanda bigatambutsa ibiganiro ngo byashoboraga gutuma abaturage bigumura ku buyobozi, bagatera icyizere igisirikare cya Leta mu nyungu za M23.

Ni ibintu ngo bitandukanye n’amasezerano CSAC yagiranye na Canal + Afrique, ikigo Canal + RDC ibarizwamo.

Mu myanzuro hahita hazamo “guhagarika mu gihe cy’iminsi 90, radiyo na televiziyo byo mu Rwanda byumvikana muri RDC, kuri bouquet za Canalsat.”

Ni icyemezo cyamenyeshejwe umuyobozi mukuru wa Canal+ RDC kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023, ndetse Perezida Felix Tshisekedi ahabwa kopi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger