AmakuruPolitiki

DRC: Minisitiri w’inganda yanenze Leta anavuga ingaruka zikomeye zo kwirukana MONUSCO

Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’Inganda yanenze leta anavuga ko kwirukana MONUSCO bizateza ikibazo gikomeye mu gihugu n’ubwo bo bayifata nk’umwanzi ukomeye utaragize icyo ibamarira.

Ni mukiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 2 Kanama 2022, yemeje ko Guverinoma ya Kinshasa irimo gutegura uko ubu butumwa bwava mu gihugu mu maguru mashya.

Ibi byaje bishimangirwa na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, nawe wavuze ko harimo gutegurwa uburyo MONUSCO yava ku butaka bw’iki gihugu byihuse.

Uyu mwanzuro wanenzwe bikomeye n’abarimo uwahoze ari Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku.

Kubwa Julien Paluku , kwirukana MONUSCO siwo muti urambye w’ibibazo RD Congo ifite. Kubwe ngo n’ubundi bakabaye bareka ubu butumwa bukarangiza igihe bwongerewe(2024) .

Paluku avuga ko Guverinoma ya Congo Kinshasa idafite ubushobozi bwo kwirindira ubutaka bwabo, ari nayo mpamvu MONUSCO yari ibafatiye runini mu gihe ihamaze.

Yagize ati: “ Tugomba kwitegura twebwe ubwacu,kuko kugenda kwa MONUSCO ntibizarangiza ibibazo turimo. Ntabwo ari buri gihugu gikenera ubutumwa bwo kugarura amahoro bw’Umuryango w’Abimbye. Kuba tubukeneye bivuze ko dufite ibibazo. Ntabwo tugomba kwemera ko MONUSCO igenda, kuko niramuka igiye bizaba iherezo rya RD Congo.”

Ubutumwa bwa MONUSCO bwageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka 1999, ubwo hari harangiye icyiswe intambara ya Congo ya Mbere.Ubu butumwa bunengwa kuba butarashoboye kurwanya imitwe yitwara gisirikare ikorera ku butaka bw’iki gihugu.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi imiyigaragambyo yamagana MONUSCO yaguyemo abagera kuri 36 , mu gihe abegera mu majana bakomeretse bikomeye.

Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage Modeste Mutinga aheruka gutangaza ko Guverinoma irimo gutegura uko yabonera impozamarira abaturage baguye mu myigaragambyo yamagana ubu butumwa bwa ONU muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger