AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

DRC: Leta igiye gukora iperereza ku mpanuka y’indege iherutse kubera i Goma

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize hanze itangazo  risezeranya abatuye umujyi wa Goma ko  igiye gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka ndetse n’uruhare abantu batandukanye babigizemo.

Ejo ku wa mbere, Nelson Asani uturanye n’abo mu muryango waguweho n’iyo ndege, yavuze ukuntu abarokotse bo muri urwo rugo ari umugabo wari wagiye azindutse n’umwana wagiye kugura umugati hafi aho.

Abakora mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege batangaje ko iyo mpanuka yatewe n’ikibazo cya tekinike ariko ntibavuga icyo ari cyo nyirizina.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 ya kompanyi itari iya leta yitwa Busy Bee, yakoze impanuka hashize gusa iminota ibiri ihagurutse.

Ubu si ubwa mbere habaye impanuka y’indege mu gace gatuwe n’abantu mu nkengero y’ikibuga cy’indege cya Goma.

Indege zo muri DR Congo ntabwo zemerewe kuguruka mu kirere cy’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi kubera ko zishaje kandi zititabwaho uko bikwiye.

Iyi mpanuka yahitanye abagera kuri 29 nyuma yo kugira ikibazo ikagwa ku nzu y’umuturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger