AmakuruPolitiki

DRC: Inyeshyamba za ADF ziraye mu bitaro zihitana imbaga y’abarwayi,abarwaza,……

Inyeshyamba z’umutwe wa ADF zivuganye imbaga nyamwinshi mu kigonderabuzima giherereye mu mujyi wa Lume uherereye muri Gurupoma ya Rwenzoli , ni muri Beni.

Aka gace kandi ni muri Kivu y’amajyaruguru, aho zinjiye muri iki kigonderabuzima zigahitana abantu 13. Barimo abarwayi 4 bari bari mu bitaro.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’aka gace ka Lume yavuze ko iki gitero cyagabwe ahagana mu masa cyenda z’ijoro, ubwo izi nyeshyamba zari zateye aka gace gaherereyemo iki kigonderabuzima.

Izi nyeshyamba zateye aka gace iki kigo cya Lume giherereyemo , biravugwa ko umubare zahitanye ushobora kwiyongera, kuko aba bicanyi bicaga bose n’abana ntibabagiriye impuhwe.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko uyu mubare w’agateganyo ushobora kuza kwiyongera nyuma ,ariko bakagaya ingabo za Leta zari zimaze umwanya zizenguruka aho nyamara igihe cy’igitero ntibahaboneke. Abaturage bemeza ko bakomeje kubona imodoka na Moto za FARDC nyamara mugihe bari batewe babuze ubatabara

Iki gitero kije nyuma y’ikindi giherutse kwibasira imbaga nyamwinshi yo mugace ka Hurara na Klya aho abantu batagira ingano bahasize ubuzima , amazu n’amamodoka nabyo byaratwitswe , bikozwe n’izi nyeshyamba za ADF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger