Imyidagaduro

Drake yakoze ibituma hibazwa byinshi ku mubano we na Rihanna

Umuraperi ‘Drake’ yatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agaragara yambaye amasogisi yo mu ruganda rwa Rihanna, bihita biha indi sura iby’umubano we n’uyu mutegarugori.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 21 kanama 2017 nibwo Drake yatunguye abantu agaragara mu ifoto yambaye amasogisi akorerwa mu ruganda rw’umuhanzikazi Rihanna , ibi byahise bituma abantu bavuga ko uyu musore yaba yifuza kongera gukundana na Rihanna.

Muri iyi foto Drake yayiherekeje amagambo avuga ngo “trabajo”, iri jambo ryakuruye impaka kubera ko n’ubundi risobanura mu cyongereza work. Iri akaba ari ijambo rigaruka cyane mu ndirimbo bose bahuriyemo mu minsi yashize  ikaza gukundwa bitewe n’uko hari n’zindi nkuru zemezaga ko aba bombi bakundana.

Drake na Rihanna bagiye bavugwaho gukundana mu minsi yashize gusa urukundo rwabo rukagenda ruyoyoka ndetse rugashirira mu guhurira ku rubyiniro no mu ndirimbo zitandukanye bagiye bafatanya zigakundwa n’abatari bake ku Isi.

Drake[Aubrey Drake Graham] w’imyaka 30 ni umwe mu basitari badakunze guhirwa n’urukundo kubera uburyo ahora mu itangazamakuru avugwaho gukundana gusa ntibitere kabiri, kugeza ubu uyu muhanzi nta mwana uzwi afite n’ubwo adasiba kwitirirwa abana ariko bikaza kurangira byiswe ibinyoma.

Inkuru ye yigeze gusakara cyane ni iy’umukobwa ukina Filime z’urukozasona wamushinjaga kumutera inda , icyo gihe byaravuzwe gusa biza kurangira habuze gihamya.

Muri mata uyu mwaka wa 2017, hongeye gusakara indi nkuru y’umunyamideli uzwi cyane kuri Instagram witwa Layla Lace washyize mu majwi uyu muraperi avuga ko ubwo yari ari mu bitaramo ku Mugabane w’u Burayi yamutumyeho umusore w’inshuti ye witwa Dj Spade, ngo yarabahuje baramenyana nyuma bahuza urugwiro kugeza ubwo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uyu mukobwa yavugaga ko nyuma y’ibyumweru aryamanye na Drake ari bwo yatahuye ko ashobora kuba atwite, ahita ajya kwisuzumisha kwa muganga nyuma ahabwa impapuro z’ibizamini zemeza ko yasamye. Yavuze ko nyuma yo kubimenya yahise agerageza uburyo bwose abigeza kuri uyu muraperi ariko ntibimushobokere.

Iyi nkuru y’uyu munyamideli  yaje isanga uyu muraperi ari mu rukundo na Jennifer Lopez , uru rukundo narwo rwaje kuyoyoka ndetse aba bombi birangira batongeye kugaragara ahantu hatandukanye bari kumwe nk’uko byabaga bimeze mbere.

Amasogisi Drake yambaye yakuruye impaka
Image result for rihanna socks
Rihanna yambaye amasogisi akorwa n’uruganda rwe
Rihanna Socks
Amasogisi yitiriwe Rihanna

Work, imwe mu ndirimbo Rihanna na Drake bahuriyemo 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger