Amakuru ashushye

Dr Nyiramwiza wa kaminuza y’u Rwanda yegukanye igihembo ahize abandi bagore bo muri Afurika

Dr Nyiramwiza Laetitia wabaye umuyobozi wa Koleji y’ubuhinzi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR-CAVM) akaba n’umuyobozi wungirije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yahawe igihembo.

Dr Nyiramwiza yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa mu bijyanye na bizinesi no kuyobora[Most influential Women in Business and Government 2017], aho yahigitse abandi bantu batandukanye bari bahanganye nawe bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Iki gihembo ngarumkamwaka gitangwa ku bagore batandukanye bo ku mugabane wa Afurika bari mu myanya y’ubuyobozi itandukanye mu bihugu byabo, hatoranywa uwahize abandi maze akaba ariwe ugihabwa ku mugaragaro.

Dr Nyiramwiza Laetitia ni umwe mu bategarugori b’intiti u Rwanda rufite cyane mu bijyanye na Bizinesi, yakunze kuyobora cyane muri kaminuza y’u Rwanda amashami yayo atandukanye.

Dr Nyiramwiza Laetitia wegukanye igihembo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger