AmakuruImyidagaduro

Dr Jose Chameleone yavuze ikintu yanze kubera Bebe Cool

Umuhanzi Dr Jose Chameleone wamamaye mu muziki wa Uganda no mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino, yatangaje ko kubera impamvu mbi zitandukanye yakunze kumva ku muhanzi Bebe Cook, byatumye azinukwa burundu ikintu cyose bahuriyeho.

Jose Chameleone, yavuze ko ubusanzwe yari umufana ukomeye w’Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongeleza, ariko kubera ko Bebe Cool nawe ayifana, yahisemo guhagarika kuyishigikira.

Mu kiganiro yagiranye na Kansanga based Galaxy FM, uyu muririmbyi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Valuvalu,Kipepewo, Wale Wale, Tubonge, Mateka,Shida za Dunia n’izindi zitandukanye yahishuye uburyo yatakarije urukundo ikipe ya Arsenal kubera Bebe Cool.

Yagize Ati” Ubu ngubu ndi umufana wa Wakiso Giants FC na Barcelona. Nahagaritse kuba umufana wa Arsenal kubera ko ntashobora gufana ikipe imwe hamwe na Bebe Cool nawe usanzwe afana iyi Kipe.

Jose Chameleone yavuze ko gufata iki cyemezo ari ibintu byamugoye cyane, gusa yabigezeho kubera umuntu umwe wamubereye imbogamizi zo gukomeza gushigikira ikipe yakundaga bya gahebuzo.

Ubu Chameleone ari muri gahunda yo gutegura igitaramo yise “Legend Saba Saba concert “ giteganyijwe kuba ku italiki ya 7 Ukuboza 2018, mu gace kitwa Lugogo kari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala.

Chemeleone na Bebe Cool ntibagicana uwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger