AmakuruAmakuru ashushye

Dr.Gashumba James yagaragaje igisubizo ku bantu babura akazi bararangije na Kaminuza

Dr. Gashumba James umuyobozi w’ikigo cya Rwanda Polytechnic (RP) gikuriye Amashuri Makuru y’Ubumenyingiro azwi nka IPRCs, yemeje ko uwize imyuga abona akazi mu buryo bworoshye kurusha uwize mu mashuri asanzwe, akaba asaba buri wese kwiga imyuga.

Dr. Gashumba aragira ati, “Nagira inama umuntu wese ubishoboye kugira umwuga yiga kubera ko hari uburyo abantu bashyiriweho bwo kwiga imyuga haba mu gihe kigufi cyangwa kirekire.”

Akomeza avuga ko ushobora kuba warize andi mashuri asanzwe ariko ko bitakubuza kwiga n’imyuga. Ibi Dr. Gashumba abivuga ashingiye ku kuba usanga umuntu abura akazi yarize amashuri ya Kaminuza, ariko abize imyuga bakora.

Igisubizo abona hafi, ni uko abantu bagana uburyo bashyiriweho bwo kwiga imyuga kuko ngo n’iyo waba ufite akazi ko mu biro ushobora kukavaho ugatungwa n’umwuga wize, akaba asanga ari byiza ko umukozi ubishoboye avuye ku kazi yajya unyura ku ishuri nimugoroba akiga umwuga.

Guverinoma y’u Rwanda iteza imbere imyuga nka bumwe mu buryo bwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, harwanywa n’ubushomeri, dore ko abasoje amasomo y’imyuga badatinda kubona akazi.

Dr.Gashumba James asanga kwiga imyuga ari kimwe mu gisubizo cy’ibura ry’akazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger