AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Dr. Frank Habineza yavuze gahunda afite mu matora azakurikira y’umukuru w’igihugu

Dr.Frank Habineza ,umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DPGR), wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka akagira amajwi 0,48%, yemeje ko azongera akiyamamaza muri 2024.

Dr Frank Habineza uyobora Democratic Green Party of Rwanda, (DPGR) usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yari yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kanama 2017.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Prime Media Rwanda, Dr Frank Habineza yemeje ko azongera akiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Yagize ati “Yego rwose.”

Muri iki kiganiro, Dr Frank Habineza avuga ko hari abanenze kuba yarahanganye na Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Kagame afite ishyaka rye ahagarariye nanjye mfite ishyaka ryanjye mpagarariye. Yose ni amashyaka yemewe n’amategeko. Ndi umusazi gute?”

Amatora ya 2017 yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%.

Dr Frank Habineza waje ku mwanya wa nyuma akagira amajwi 0,48% avuga ko nubwo atishimiye aya majwi ariko bemeye gutsindwa ndetse bazakomeza.

Uyu Munyapolitiki wakunze gutangaza ko hari ibitaragenze neza muri aya matora nko kuba indorerezi ze zarabujijwe kwinjira ahaberaga amatora, yatangaje ko bimwe mu bibazo yanenze yabigejeje kuri Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse akanabitangaho umurongo.

Avuga ko nubwo kuyobora Igihugu ari inshingano ziremereye ariko “Ntabwo ari inshingano inaniranye.” Akavuga kandi ko izi nshingano zidakorwa n’umuntu umwe ahubwo ko haba hari abandi bafatanyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger